Siporo

Ndabura imikono 300 - Umuraperi Riderman! Wamuha ijwi rya we yiyamamaje kuba umudepite?

Ndabura imikono 300 - Umuraperi Riderman! Wamuha ijwi rya we yiyamamaje kuba umudepite?

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yatigishije imbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko ashaka kwiyamamariza kuba umudepite, gusa nyuma yavuze ko yikiniraga.

Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko abura imikono 300 asaba abantu kuyuzuza ubundi akajya kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite.

Ati "Ndabura imikono 300 gusa ngo mbashe kwiyamamariza kuba depite, ese mwamfasha kuyuzuza?" Gusa yahise yunga ati "Ndiganirira"

Uyu muraperi yakomeje ubutumwa bwe abaza niba mu Rwanda umurasita (Rasta) yaba depite bigakunda.

Ati "Ese mu Rwanda byashoboka ko umu Rasta aba depite uhagarariye urubyiruko?"

Yunzemo ati "Ese ni ibiki mwifuza ko depite uhagarariye urubyiruko yavuganira urubyiruko? Ese aba depite bahagarariye urubyiruko mu myaka yashize, umusaruro wabo murawubona? Ni izihe mpinduka urubyiruko rwifuza mu nteko ishinga amategeko?”

Ubutumwa bwe bukaba bwasamiwe hejuru cyane n’abakunzi be aho bamubwiye ko biteguye kumusinyira kandi bazanamutora.

Riderman yatigishije imbuga nkoranyambaga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mutabazi fils
    Ku wa 25-05-2024

    Turamushyigikiye last wacu

  • -xxxx-
    Ku wa 24-05-2024

    Ndagushyigikiye rwose kuraje

  • Dj ivan
    Ku wa 22-05-2024

    Nge namutora kbsa kubera ukuntu mukunda kdi afite indangagaciro na Discipline yavamo umutepite mwiza

  • Niyonsenga chance
    Ku wa 22-05-2024

    Ndagushyigikiye cyane

IZASOMWE CYANE

To Top