Siporo

Ndishimye cyane ni ukuri kw’Imana - Byiringiro Lague

Ndishimye cyane ni ukuri kw’Imana - Byiringiro Lague

Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Sandvikens IF yo muri Sweden, Byiringiro Lague, yagaragaje yishimye bitewe n’uko umuryango we witegura kwibaruka umwana wa kabiri.

Abinyujije kuri Instagram ye, Byiringiro Lague yasangije abamurikira amafoto y’umugore we bamukoreye ibirori byo kwitegura umwana.

Aya mafoto yaherekejwe n’amagambo agira ati "Ndishimye cyane ni ukuri kw’Imana."

Bagiye kwibaruka nyuma y’uko ku wa 7 Ukuboza 2021 ni bwo uyu mukinnyi w’imyaka 23 yasabye anakwa Uwase Kelia, mu muhango wabereye muri Luxury Palace iri ahazwi nka Norvège.

Byiringiro Lague na Kelia muri Kanama 2024 ni bwo baje kwibaruka imfura ya bo y’umukobwa

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Muri Mutarama 2023 ni bwo yaguzwe na Sandvikens IF yari mu Cyiciro cya Gatatu, ayifasha kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Bamukoreye ibirori byo kwitegura umwana
Byiringiro Lague na Kelia baritegura kwibaruka ubuheta (aha biteguraga kwibaruka imfura)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top