Siporo

Ndoli yavuze ukuri ku gikorwa cyafashwe nk’amarozi yakoze ku mukino wa Police FC (VIDEO)

Ndoli yavuze ukuri ku gikorwa cyafashwe nk’amarozi yakoze ku mukino wa Police FC (VIDEO)

Umunyezamu w’ikipe ya Gorilla FC, Ndoli Jean Claude yavuze ko igikorwa yakoze ku mukino wabahuje na Police FC kigafatwa nk’amarozi atari yo ahubwo ari ukwica mu mutwe cyangwa gukura mu mukino (mind game) ikipe bari bahanganye.

Uyu munsi Gorilla FC yari yakiriye Police FC mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22, ni umukino warangiye ari 0-0.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, umunyezamu wa Gorilla FC, Ndoli Jean Claude yagaragaye aminjira ibintu mu izamu rye, byatumye benshi babibonye bakeka ko ari amarozi.

Nyuma y’uyu mukino, Ndoli Jean Claude yabwiye itangazamakuru ko ibyo yakoze ntaho bihuriye n’amarozi ahubwo byari ukwica mu mutwe (mind game) ikipe ya Police FC bari bahanganye.

Ati “iriya ni mind game (kwica umuntu mu mutwe), ni mind game iriya, ni ukwica umuntu mu mutwe, nta kintu nashyizemo nta cyari kirimo, kwica umuntu mu mutwe (mind game) birakora, uzareba iyo turi mu kibuga tuba dutukana, kandi ugatuka inshuti yawe ariko muvuye mu kibuga, biba birangiye.”

N’ubwo yavuze ko ntacyari kirimo, mu mashusho bigaragara ko hari ibintu yanyanyagije mu izamu rye yari arinze, ndetse n’icyo yari abibitsemo cyagaragaraga kuko yakijugunye mu kibuga.

Ni kenshi hagiye hagaragara abakinnyi bakora ibikorwa bisa n’ibya Ndoli aho byose byafashwe nk’amarozi, gusa nabo iyo ugerageje kubabaza bagusubiza nk’ibya Ndoli aho bavuga ko ari ‘mind game’. Iyo uganiriye na bamwe mu bakinnyi ubabaza kuri iri koreshwa ry’amarozi, hari abakubwira ko bikora ni mu gihe hari n’abatabyemera.

Ndoli Jean Claude anyanyagiza ibintu mu izamu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top