Siporo

Neymar yavuze ikipe imwe rukumbi yifuza kwerekezamo cyangwa akaguma muri PSG

Neymar yavuze ikipe imwe rukumbi yifuza kwerekezamo cyangwa akaguma muri PSG

Rutahizamu w’umunya-Brazil ukinira Paris Saint Germain mu Bufaransa, Neymar Jr yavuze ko atazava muri iyi kipe kereka yerekeje muri Manchester United.

Uyu rutahizamu w’imyaka 31 yamenye ko nyuma ya Lionel Messi uzagenda, ubuyobozi bw’iyi kipe na we burimo gushaka uko bwamugurisha.

Nk’uko ikinyamakuru Foot Mercato kibitangaza ni uko na we yamaze kubwira ubuyobozi bw’ikipe ye ko mu gihe atakwerekeza muri Manchester United mu Bwongereza nta handi yajya azaguma Parc des Princes.

Ndetse ikinyamakuru L’Equipe mu cyumweru gishize cyatangaje ko PSG na Manchester United baba baratangiye ibiganiro ku buryo mu mwaka utaha w’imikino wa 2023-24 Neymar yakwerekeza mu Mashitani Atukura yo mu Mujyi w’i Manchester.

Neymar yageze muri PSG muri 2017 avuye muri FC Barcelona aho yaciye agahio icyo gihe ko kuba umukinnyi uhenze mu mateka ya ruhago y’Isi akaba yaraguzwe miliyoni 192 z’Amayero.

Atangaje ko atava muri PSG kereka agiye muri Manchester United, ni nyuma y’uko n’umutoza wa Manchester United, Erik Ten Hag aherutse gutangaza ko bari ku isoko bashaka rutahizamu uzaza gufatanya na Marcus Rashford.

Neymar Jr muri 2021 yari yongereye amasezerano azageza muri 2025, akaba amaze gutsindira iyi kipe ibitego 118 n’ibikombe 5 amaze kuyihesha.

Neymar ngo naterekeza muri Manchester United azaguma muri PSG
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top