Siporo

Ni nde wababwiye ko Tuyisenge yavunitse? – Umutoza wa APR FC

Ni nde wababwiye ko Tuyisenge yavunitse? – Umutoza wa APR FC

Mohammed Erradi Adil utoza APR FC avuga ko ibyo kuba Jacques Tuyisenge yaravunitse ndetse atazakina umukino wa Gor Mahia ntabyo azi.

Ibi byaje nyuma y’uko uyu rutahizamu wa APR FC yavuye mu kibuga umukino utarangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru u Rwanda rwakinaga na Cape Verde, umutoza w’ikipe y’igihugu akaza gutangaza ko ari ukubera imvune ye yatonetse.

Nyuma y’umukino wa gishuti APR FC yatsinzemo Bugesera FC ku wa Kane, uyu mutoza abajijwe ku mvune ya Jacques Tuyisenge yavuze ko nta makuru ayifiteho.

Ati“Ni nde wakubwiye ko Tuyisenge yavunitse? Ni byo yasohotse mu kibuga, ariko njye cyangwa ikipe dukeneye Tuyisenge tariki ya 28 Ugushyingo, ntituzi niba yaravunitse cyangwa ataravunitse. Uyu munsi ntabwo dukeneye Tuyisenge, sibyo?”

Yakomeje avuga ko we icyo azi ari uko Jacques Tuyisenge azakina umukino Gor Mahia, ngo azamenya ko yavunitse natawukina.

Ati“ Dukeneye Tuyisenge tariki ya 28, ni nde wakubwiye ko azaba yavunitse uwo munsi? Hari uwaba yabikubwiye? Icyo gihe nutabona Tuyisenge mu kibuga uzambaze uti mutoza, ko Tuyisenge atakinnye? Tariki ya 28 nibwo nzamenya ko yavunitse.”

APR FC ikomeje kwitegura iyi mikino ikina imikino ya gicuti aho ku Cyumweru izakina na Musanze FC n’aho ku wa Mbere igakina na AS Arta Solar7 yo muri Djibouti.

Ngo ibyo kuba Jacques yaravunitse umutoza wa APR FC ntabyo azi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top