Siporo

Ni yo ntandaro? Amwe mu makimbirane wamenya yavutse hagati y’abakinnyi batahamagawe mu Mavubi n’umutoza cyangwa FERWAFA

Ni yo ntandaro? Amwe mu makimbirane wamenya yavutse hagati y’abakinnyi batahamagawe mu Mavubi n’umutoza cyangwa FERWAFA

Iyo ikipe y’igihugu yahamagawe akenshi uzasanga hari abavuga ko hari abakinnyi basigaye batahamagawe babikwiye, gusa ijambo rya nyuma riba ari iry’umutoza ubazwa umusaruro. Tugiye kureba abasigaye mu Mavubi nyuma y’ibibazo bagiranye na FERWAFA cyangwa se umutoza.

Carlos Alos Ferrer utoza ikipe y’igihugu Amavubi aheruka guhamagara abakinnyi 30 azifashisha yitegura umukino wa Benin tariki ya 22 na 27 Werurwe, umunsi wa 3 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

Nyuma yo guhamagara aba bakinnyi benshi bagiye bibaza ku bakinnyi bamwe na bamwe batahamagawe kandi mu makipe ya bo bitwara neza.

Ntabwo ari benshi bahagaze neza batahamagawe, gusa hari n’abandi wakwibaza icyo bazize ku buryo bashoboa kubura mu bakinni 30 kandi ari abakinnyi ntasimburwa mu makipe ya bo, batsinda ariko umutoza ntabitabaze agahamagara abasimbura.

Iyo usubije amaso inyuma usanga benshi muri aba bakinnyi batahamagawe baragiye bagirana ibibazo na FERWAFA cyangwa se umutoza ndetse amakuru akavuga ko bitakemutse ushobora gusanga ari yo mpamvu batahamagawe.

Ruboneka na Niyibizi bashwanye n’umutoza

Ruboneka Bosco ndetse na Niyibizi Ramadhan bose ni abakinnyi ba APR FC. Ni abakinnyi kandi ntasimmburwa ku mwanya wa bo iyo ari bazima.

Benshi batunguwe no kubona umutoza ahitamo Iradukunda Simeon wa Gorilla FC agasiga Ruboneka, agahitamo Muhozi Fred wa Kiyovu na Nyarugabo Moise wa AS Kigali bose b’abasimbura akirengangiza Niyibizi Ramadhan.

Aba bakinnyi bombi bivugwa ko nyuma y’umukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023 wahuje u Rwanda na Ethiopia muri Tanzania tariki ya 26 Kanama 2022 ukarangira ari 0-0, bashwanye n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo kutumva ibyo yabasabaga gukora.

Uku gushwana byaje no kuvamo ko n’umukino wo kwishyura wabereye i Huye tariki ya 3 Nzeri 2022 baje gukurwa muri 18 bifashishijwe ku mukino.

Bivugwa ko Ruboneka yashwanye n'umutoza
Niyibizi Ramadhan na we ngo yashwaniye n'umutoza muri Tanzania

Ibya Seif na FERWAFA ntibirasobanuka

Uyu musore ukina mu kibuga hagati muri AS Kigali ni umwe mu bakinnyi ntasimburwa muri iyi kipe ndetse unayifasha wari unasanzwe ari umukinnyi ubanza mu kibuga mu ikipe y’igihugu Amavubi mbere y’uko ahanwa.

Yaje gusaba imbabazi ndetse na FERWAFA ivuga ko yababariwe ariko kuva icyo gihe ntarongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru kuva muri Gicurasi 2022.

Yahamagawe rimwe muri Kanama 2022 nabwo mu ikipe y’igihugu ya CHAN (abakinnyi bakina imbere mu gihugu) aho yakinishijwe umukino wo kwishyura.

Benshi bibaza niba nyuma yo guhanwa yarahise aba umuswa ku buryo atahamagarwa mu ikipe y’igihugu kandi mu ikipe ye ari umukinnyi ngenderwaho.

Amakuru ISIMBI yamenye kuba Seif adahamagarwa atari ubushobozi buke ahubwo ngo umutoza yatinye imyitwarire ye ndetse na FERWAFA imuha uburengenzira bwo kumuhamagara cyangwa ntamuhamagare kuko ari we ubazwa umusaruro.

Seif ikibazo cyo muri Kenya kiracyamukurikirana

Imigeri ya Hakizimana Muhadjiri yamukozeho

Nyuma y’imvururu yateje ku mukino wa gicuti na Sudani wabaye tariki ya 19 Ugushyingo 2022 wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, Hakizimana byatumye atitabazwa mu bakinnyi bazakina na Benin.

Ubwo umukino wari urangiye, Hakizimana Muhadjiri yarwanye n’umukinnyi wa Sudani wari umukandagiye. Ibi byakuruye imvururu nyinshi biteza umwiryane hagati y’abakinnyi b’impande zombi.

Nyuma FERWAFA yatangaje ko bitewe n’iki kibazo iri buze gufata ibihano ku myitwarire idakwiye. Muhadjiri na we yaje kwandika asaba imbabazi avuga ko yitwaye bidakwiye kandi ko bitazasubira.

Iyi myitwarire ni yo yatumye uyu mukinnyi wa Police FC adamagarwa kuri iyi nshuro nk’uko amakuru ISIMBI yamenye mbere y’uko bahamagara abivugwa ko Muhadjiri yafatiwe ibihano akaba atazitabazwa ku mukino wa Benin.

Imvururu Hakizimana Muhadjiri aheruka guteza ku mukino wa Sudani ni zo zamukozeho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nteziryayo Emmanuel
    Ku wa 19-03-2023

    Ubundi discipline ahantu hose ni ingenzi ,nubwo waba uri umuhanga gute ibyo ntacyo bivuze,Aba rero barizize ubutaha bazikosore.

  • Nteziryayo Emmanuel
    Ku wa 19-03-2023

    Ubundi discipline ahantu hose ni ingenzi ,nubwo waba uri umuhanga gute ibyo ntacyo bivuze,Aba rero barizize ubutaha bazikosore.

  • Gillion
    Ku wa 14-03-2023

    Ariko namwe nimugakabye muri aba bakinnyi ninde ufite qualite nkizamuhozi ?

  • Byukusenge Jean Baptiste
    Ku wa 13-03-2023

    Nubundi muba mubona tamusaruro arabaha mukamureka Ari umukinnyi ngenderwaho ibyo ntimwabikora mwabikemura ark akaboneka

IZASOMWE CYANE

To Top