Siporo

Nta kipe twifuza korohera, uyu mwaka nta rwitwazo – Rugwiro Herve

Nta kipe twifuza korohera, uyu mwaka nta rwitwazo – Rugwiro Herve

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rugwiro Herve avuga ko muri uyu mwaka w’imikino nta kipe bifuza korohera kuko nabo babizi ko nta kipe izaborohera, bityo intego ni igikombe muri uyu mwaka w’imikino.

Ibi Rugwiro Herve yabitangaje nyuma yo gutsinda umukino wa mbere mu itsinda B muri shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021, aho Rayon Sports yaraye itsinze Gasogi United igitego 1-0 cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa nyuma.

Nyuma y’uyu mukino, Rugwiro Herve yavuze ko n’ubwo batsinze igitego kimwe gusa ariko bari bafite amahirwe yo gutsinda byinshi kuko banabonye amahirwe menshi.

Yakomeje avuga ko uyu mwaka nta rwitwazo bagomba gutwara igikombe cya shampiyona uko byagenda kose cyane ko nta kipe n’imwe biteguye korohera.

Ati”Buri mukino wose tuwitegura nk’umukino wa nyuma, nk’uko wabibonye nta kipe twifuza korohera kimwe n’uko natwe iyo bategura ntabwo baba bashaka kutworohera, nk’abakinnyi tuzi ko turi hejuru, dufite abatoza beza, dufite uko tubayeho bitwemerera gutwara igikombe. Nk’ibisanzwe ni Rayon Sports, ngira ngo ni igikombe nta rundi rwitwazo, ni igikombe.”

Rayon Sports iri mu itsinda B, na Kiyovu Sports, Rutsiro FC na Gasogi United. Rayon Sports na Rutsiro FC zifite amanota 3, Gasogi United na Kiyovu Sports zifite ubusa.

Ku munsi w'ejo batsinze Gasogi United 1-0
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top