Siporo

Nta kipe yemerewe kuba mu mwiherero nta ruhushya, icyo bisaba

Nta kipe yemerewe kuba mu mwiherero nta ruhushya, icyo bisaba

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryamaze gutangaza ibisabwa kugira ngo amakipe y’icyiciro cya mbere atangire imyitozo, ni mu gihe nta kipe yemerewe kuba mu mwiherero nta ruhushya babiherewe na FERWAFA kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Mu ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yamenyesheje amakipe ko ikipe yifuza gutangira imyitozo igomba kugaragaza abakinnyi, staff technique n’itariki yifuza gutangiriraho imyitozo. Urwo rutonde kandi rugomba kuba ruherekejwe n’ibisubizo by’uko abagiye gutangira imyitozo bapimwe icyorezo cya Coronavirus byafashwe mu minsi 3 mbere yo gutangira imyitozo.

Ikipe igomba kugaragaza ikibuga izajya ikoreraho imyitozo n’aho ikipe izajya yakirira imikino, aha kandi bakagaragaza n’ingengabihe igaragaza igihe bazajya bakorera imyitozo.

Ikipe yifuza gushyira abakinnyi mu mwiherero igomba kwandikira FERWAFA ibisaba kandi ikubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 2.3 y’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus( aha amakipe agomba kubaho nk’uko yari abayeho mu mwaka ushize w’imikino, aho bose baba mu mwiherero hagira usohoka akagarukamo ari uko yamaze kongera gupimwa, n’ibindi).

Bivuze ko uyu mwaka w’imikino wa 2021-22 amakipe azajya akora imyitozo bataha mu ngo zabo.

Iyi baruwa kandi ivuga ko mu minsi iri imbere batangaza ingengabihe ya shampiyona, ni mu gihe shampiyona biteganyijwe ko izatangira tariki ya 16 Ukwakira 2021.

Abakinnyi bazajya bakina bataha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Jean
    Ku wa 25-08-2021

    Mu gihe kuba hamwe byari itegeko none ubu ahubwo ntibyemewe!!?Ese munyamakuru wanditse ko championat izatangira 16 kanama urakomeje!!!Amezi azasubira inyuma!!!?

IZASOMWE CYANE

To Top