Ntarengwa ya MINISPOC ishobora gusiga amafederasiyo amwe yimuriye ibiro mu bikapu
Nyuma y’icyemezo cya Minisiteri y’Umuco na Siporo cyo kwimura amafederasiyo yose yakoreraga muri Stade Amahoro kugira ngo ivugururwe, amwe mu mafederasiyo aracyabunza imitima kuko ntaho kwerekeza afite ndetse akanemeza ko igihe bahawe gishobora kugera batarahabona.
Guhera muri Gicurasi 2018 ni bwo inkuru y’uko stade Amahoro yaba igiye kuvugururwa yatangiye kuvugwa, byavugwaga ko n’abakorera muri iyi stade bagomba kwimuka kugira ngo ivugururwe nta muntu ubangamiye undi, n’amafederasiyo akoreramo yari mu barebwaga n’iki cyemezo.
Tariki ya 20 Nzeri 2019 ni bwo mu buryo bweruye MINISPOC yandikiye amafederasiyo yose akorera muri stade Amahoro ko bafite ukwezi kumwe(iminsi 30, ni ukuvuga kugeza tariki ya 20 Ukwakira 2019) bakaba bamaze kuva muri stade Amahoro kugira ngo imirimo yo kuyivugurura itangire.
Nyamara mu gihe hasigaye iminsi 17 gusa kugira ngo babe batanze ibyumba bakoreragamo benshi baracyabunza imitima bagaragaza ko ntaho bafite ho kujya ndetse ko MINISPOC yabatunguye cyane.
Mu mafederasiyo yemeye kuvugisha ikinyamakuru ISIMBI, dore ko hari n’ababyanze, nta n’imwe yigeze igaragaza ko yamaze kubona aho izimukira, ngo baracyahashakisha ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko nta bushobozi bafite bwo kwikodeshereza.
Mfashimana Adalbert, umunyamabanga w’ishyiraamwe ry’umukino wa Vollyeball mu Rwanda ‘FRVB’, yabwiye ISIMBI ko kugeza ubu nabo ntaho bafite ho kujya, gusa ngo bafite icyizere cy’uko itariki bahawe ishobora kugera barahabonye.
Yagize ati“ntabwo turabona aho natwe tuzimukira, tuzakomeza tuganire na minisiteri tunakomeza gushaka aho twakwimukira, ntekereza ko igihe kizagera twabonye igisubizo. Uko twakiriye icymezo ni uko ari ibintu byumvikana, niba stade igiye gusanwa ntabwo twakoreramo bayisana, uwavuga ko atacyakiriye neza na we yaba yirengagiza ukuri.”
Ishyirahamwe nyarwanda ry’imikino y’abafite ubumuga ‘NPC’, bo bavuga ko batunguwe cyane ndetse nta n’icyizere bafite cyo kubona aho bakorera.
Perezida wa NPC, Murema Jean Baptiste, yagize ati“mubyukuri twabyakiriye mu buryo butari bwiza, impamvu atari byiza ni uko bisa n’aho badutunguye, iminsi 30 nta n’ubwo aba ari myinshi cyane bitewe n’icyo umuntu aba agiye gukora, iminsi 30 ntabwo waba ubonye inzu ngo ube ubonye n’amafaranga yo kuyishyura, niba tuvuye muri stade tuba tugomba gushaka aho dukorera, tuba dufite n’ibikoresho bitandukanye bya siporo, biba bisaba gushaka inzu nini, inzu nini rero iba ihenze biba bisaba kuyishyura kandi ukanayishyura n’igihe kinini amezi 6 cyangwa umwaka kandi nta bushobozi dufite.”
Yakomeje agira ati“niba ari icyemezo tugomba kuvamo nta kundi ariko kugeza ubu twe ntiturabona aho twerekeza cyane ko n’ubushobozi budahambaye.”
Ku ruhande rwa rwa federasiyo ya Tennis, umunyamabanga wayo, Habimana Valens yavuze ko nabo batunguwe cyane n’iki cyemezo cya MINISPOC ndetse ngo nabo ni bamwe mu mafederasiyo adafite aho azerekeza.
Yagize ati“mubyukuri byaradutunguye cyane, amafederasiyo ubushobozi tuba dufite ni buke cyane, baduhaye ukwezi ubwo ni ugushaka aho dukorera, twiyemeje gukora inama nk’abanyamuryango kugira ngo dushakishe aho dukorera, ariko byaratubangamiye kuko hariya twari duturanye na Komite Olempike ndetse na MINISPOC, serivisi zabaga zoroshye, urumva rero nitujya kujya ahantu hagiye hatandukanye tuzahura n’ingorane zikomeye, ikindi byaratungurunye nta n’inama twakoreshejwe banditse amabaruwa, wenda twari gukora inama tukiga kucyakorwa, wenda tukavuga ngo reka dushake inzu imwe tuyikoreremo twese.”
Yakomeje agaragaza ko bafite impunenge z’uko igihe kizagera batarabaona aho bimukira, bityo akaba abona byaba ari ibibazo kuri bo.
Yagzie ati“iminsi yadusatiriye gusa bavuga ko bashaka gusana, ni gikorwa cyiza kandi biba byumvikana ni uko ari ibintu biba bitunguranye, ariko ahantu natwe ntiturahabona nkubwije ukuri, kubona ofisi ntabwo ari ibintu byoroshye bihita bisaba indi ngengo y’imari na cyane ko n’ibikoresho twakoreshaga ibyinshi ari ibya hariya kuri stade n’ubundi. Akenshi twese ni ubushobozi, federasiyo nta mafaranga zigira rwose, ubwoba bw’uko igihe kizagera tutarabona aho dukorera burahari, kuko nkatwe twatumije inama ngo tubyigeho nta n’ubwo igihe cyo kuyikora kiragera.”
Iyo urebye usanga amafederasiyo yose afite ibibazo bimwe by’aho azimukira n’ikibazo cy’amikoro, kereka federasiyo ya Basketball ‘FERWABA’ bivugwa ishobora kuba ifite ibiro muri Kigali Arena, gusa nayo yanze kutuvugisha kugira ngo inabyemeze cyangwa ibihakane, kugeza aho visi perezida wayo adusaba kohereza ibibazo ariko nabyo bikarangira atabisubije.
Ku kuba baba baratunguye aya mafederasiyo, mu minsi yashize MINSIPOC yatangarije ikinyamakuru ISIMBI ko nabo nta yandi mahitamo bafite cyane ko batabirukana bo ngo basigaremo, ahubwo nabo bazimuka kugira ngo stade ivigururwe.
Amafederasiyo kandi abona ko Komite Olempike nka rumwe rwego rubareberera bagakwiye kugira icyo babafasha kugira ngo babone aho bakorera, gusa perezida wa Komite Olempike, Munyabagisha Valens avuga ko nta federasiyo iragira ikintu na kimwe ibamenyesha.
Yagize ati“nka Komite Olempike ko nta federasiyo n’imwe iratwandikira itubwira icyo kibazo. Yaba Komite Olempike yaba amafederasiyo dufatanya cyane na MINISPOC kuko uzi ko minisiteri igira ibindi bigo birimo umuco bifite ingengo y’imari yabyo, twebwe rero muri siporo nta kigo minisiteri igira, ni twebwe dushinzwe gushyira mu bikorwa politike ya siporo, ndatekereza ko minisiteri itavuga ngo nimugende gutyo gusa byanze bikunze izagira icyo idufasha, ntabwo mpanya ko minsiteri yatwirukana ngo nimugende mujye kwirwanaho kandi bazi neza ko nta ngengo y’imari ihari.”
Iyo urebye ahandi mu bindi bihugu usanga amafederasiyo menshi aba yifitiye ibiro byayo yigengaho, mu Rwanda ho amafederasiyo yatangaje ko abitekereza uretse ko atari vuba hari abadafite n’ubutaka bwo kubakaho, n’ababufite bavuga ko nta mikoro yo kubwubaka barabona ku buryo batavuga ngo bazaba bafite ibiro byabo igihe iki n’iki.
Kuri iyi ngingo, Komite Olempike ivuga ko nabyo bamaze igihe babitekerezaho gusa ngo nabo bagongwa n’ikibazo cy’amikoro, gusa bavuga ko baramutse babonye ibiro byabo byaba ari igisubizo cyiza no ku mafederasiyo adafie aho aba kuko batakereza ko bazazana amafederasiyo atifitiye ibiro bagakorana.
Uretse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, andi mafederasiyo yose ntabwo afite inyubako zayo bwite yakoreraga muri stade Amahaoro, ubu akaba agiye gukurwamo kugira ngo stade ivigururwe.

Ibitekerezo