Siporo

Nyina yamushyiriye telemonsi y’igikoma ku kibuga - Mazimpaka André uheruka guhesha igikombe Rayon Sports yasezeye ruhago

Nyina yamushyiriye telemonsi y’igikoma ku kibuga - Mazimpaka André uheruka guhesha igikombe Rayon Sports yasezeye ruhago

Umunyezamu Mazimpaka André wakiniraga Rwamagana City, yahisemo gusezera umupira w’amaguru burundu kubera imvune.

Uyu mugabo w’imyaka 34, nyuma y’igihe adafite ikipe mbere y’umwaka w’imikino wa 2022-23 yasinyiye Rwamagana City yari izamutse mu cyiciro cya mbere.

Yayikiniye imikino mike mu ntangiriro za shampiyona, nyuma asa nubura aho benshi bibazaga aho yagiye.

Mazimpaka André uheruka guhesha igikombe cya shampiyona Rayon Sports yahisemo gusezera burundu umupira w’amaguru.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Mazimpaka André yavuze ko ikimuteye gusezera ari imvune zamuzengereje.

Ati "ntakubeshye, imvune zabaye nyinshi, zaranzengereje ni cyo kibiteye."

Imyaka yari ibaye 16 akina umupira w’amaguru aho yahereye mu bato ba Police FC akaba yavuze ko ikintu cyamushimishije kurusha ibindi ari igikombe cya shampiyona yatwaye muri Rayon Sports, akaba ari na cyo iheruka (2018-19).

Ati "mu myaka yose namaze nkina umupira w’amaguru icyanshimishije ni igikombe natwaye muri Rayon Sports. "

Mazimpaka ushimira abayobozi bose n’abakinnyi bakinanye, avuga ko nta kintu kigeze kimubabaza mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru. Avuga ko ubu agiye gutoza abana bato.

Ibyo wamenya kuri Mazimpaka André

Mazimpaka Andre yavutse tariki ya 29 Ugushyingo 1989 avukira Bukavu muri Repubulika iharanira Demakarasi ya Congo (DRC) akaba we n’ababyeyi be barahise baza mu Rwanda ataruzuza umwaka aba ariho yakuriye.

Ni umwana wa 3 mu muryango w’abana 5, abahungu 2 ndetse n’abakobwa batatu.

André Mazimpaka umupira we yawutangiye akiri umwana muto cyane kuko ku myaka 16 yari afite License imwemerera gukina icyiciro cya mbere.

Yatangiye umupira w’amaguru bikino, bamushyize mu izamu kubera uburebure ubundi yari umukinnyi wa basketball, ubwo yigaga kuri EPAK (Ecole Primaire d’Application de Kimihurura).

“Natangiriye ku ishuri ariko nkina basketball kuko nari muremure, bagakurikiza ko ndi muremure ko nabafasha muri basketball cyangwa Volleyball, nyuma twaje gukina amarushanwa y’ibigo (interscolaire) umunyezamu w’ikigo cyacu aza kuvunika biba ngombwa bitabaza umuntu muremure, njya mu izamu ntangira gutyo nitwara neza.” Muri 2019 Mazimpaka aganira n’ikinyamakuru ISIMBI

Nyina yamushyiriye telemonsi y’igikoma ku kibuga

Kimwe mu bintu byamubayeho atazigera yibagirwa ni ukuntu yatumiye mama we ku mukino we wa nyuma ari mu bato ba Police FC bagiye gukina na ba Rayon Sports, yari yamaze kumenya ko ari buzamurwe mu ikipe nkuru, nyina yamubwiye ko aza ariko yatunguwe no kumubona amuzaniye telomonsi y’igikoma n’imigati.

Yagize ati“naramubwiye nti umbabarie uze, yarambwiye ngo ndaza nta kibazo, ngira ngo ntari bunaze ndigendera, turimo gukina kwa kundi igice cya mbere kiba kirangiye mbona yantumyeho mushiki wanjye muto, mbona afite telemonsi n’agashashi k’imigati, yaramubwiye ngo genda umuhe igikoma n’imigati aze kugaruka afite imbaraga.”

Yakomeje agira ati“nabonye mushiki wanjye na telemonsi ndetse n’imigati ambwira ko ari mama ubimuhaye, ndavuga nti subizayo vuba vuba, mfite impfunwe ngo n’abandi batambona cyokora nafashe imigati aba ari njyana, gusa mama byaramubabaje kuko ntiyumvaga impamvu batatureka ngo tunywe igikoma kandi tuba twatakaje imbaraga nyinshi.”

Mazimpaka André yakiniye amakipe atandukanye arimo Renaissance, Police FC muri 2006 aho yamaze imyaka 6 ahita yerekeza muri La Jeuness ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, Vital’o, Espoir FC, Mukura VS, Musanze FC aho yavuye ajya muri Rayon Sports na Rwamagana City yarimo kugeza uyu munsi.

Yakiniye amakipe atandukanye
Imvune ni zo zitumye asezera umupira w'amaguru
Gutwarana igikombe na Rayon Sports ni cyo cyamushimishije mu rugendo rwe rwa ruhago
Igikombe cya shampiyona Rayon Sports iheruka, Mazimpaka André yari mu izamu rya yo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top