Siporo

Nyinawumuntu Grâce yahamagaye 25 bagomba guhangana na Ghana

Nyinawumuntu Grâce yahamagaye 25 bagomba guhangana na Ghana

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu mupira w’amaguru, Nyinawumuntu Grâce, yahamagaye abakinnyi 25 bazahangana na Ghana mu gushaka itike y’Igikombe cya 2024.

Aba bakinnyi bahamagawe bagomba gutangira umwiherero ku wa Gatanu w’iki cyumweru, ni mu gihe imikino yombi izaba hagati ya tariki ya 18 n’iya 26 Nzeri 2023.

Ghana n’u Rwanda izakomeza izahita ijya mu ijonjora rya kabiri ririmo amakipe nka Afurika y’Epfo, Maroc, Zambia n’ibindi bihugu.

Gusa izakomeza hagati y’u Rwanda na Ghana, mu ijonjora rya kabiri izahura n’izakomeza hagati ya Gambia na Namibia

Bivugwa ko mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, bivugwa ko u Rwanda rushobora gukina umukino wa gicuti n’u Burundi.

Abakinnyi 25 bahamagawe:

Mutuyimana Elisabeth (APAER WFC)
Ndakimana Angéline (AS Kigali WFC)
Uwamahoro Diane (AS Kigali WFC)
Abimana Djamila (Kamonyi WFC)
Mukantaganira Joselyne (Rayon Sports WFC)
Uzayisenga Lydia (APAER WFC)
Uwanyirigira Safi (Rayon Sports)
Maniraguha Louise (AS Kigali WFC)
Uwase Andersene (Rayon Sports WFC)
Mukahirwa Providence (Fatima WFC)
Niyonkuru Gorethe (APAER WFC)
Mukeshimana Dorothée (Rayon Sports)
Nyirandagijimana Diane (AS Kigali WFC)
Umwari Uwase Dudja (Fatima WFC)
Tugeriwacu Léoncie (Inyemera WFC)
Niyonshuti Emerance (Kamonyi WFC)
Kayitesi Alodie (AS Kigali WFC)
Nyiramwiza Martha (AS Kigali WFC)
Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali WFC)
Umuhoza Angélique (Rayon Sports WFC)
Usanase Zawadi (AS Kigali WFC)
Imanizabayo Florence (Rayon Sports WFC)
Irumva Delphine (Fatima WFC)
Nibagwire Liberathe (AS Kigali WFC)
Ishimwe Amizero Evelyne (Kamonyi WFC)

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top