Siporo

Nyuma y’ibihano Sarpong yagarutse mu bandi ahita ahura n’imvune

Nyuma y’ibihano Sarpong yagarutse mu bandi ahita ahura n’imvune

Rutahizamu w’umunya – Ghana wakiniye Rayon Sports, Michael Sarpong nyuma yo kuva mu bihano yari yafatiwe n’ubuyobozi kubera imyitwarire mibi, yagarutse mu myitozo ariko ahita agira ikibazo cy’imvune.

Umuvugizi wa Yanga, Hassan Bumbuli yavuze ko bamwe mu bakinnyi bari bahagaritswe kubera imyitwarire mibi ibihano byarangiye banagarutse mu myitozo, ariko Sarpong we akaba yarahise agira ikibazo cy’imvune.

Ati”abakinnyi bagaragayeho ikibazo k’ikinyabupfura gike, benshi muri bo ibibazo byabo byarakemutse, kuri Sarpong ikibazo cye cyarakemutse yanagarutse mu bandi nubwo ubu afite ikibazo cy’imvune.”

Umunyezamu Metacha ngo ni we ukiri mu bihano, ngo nubwo yahanwe na federasiyo kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku mukino wa Ruvu Shooting ngo ikibazo cye kiracyarimo kwigwaho.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Kamena, nibwo umutoza w’iyi kipe, Nesredine Nabi yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko buhana abakinnyi barimo Michael Sarpong kubera imyitwarire mibi.

Michael Sarpong yagarutse ahita ahura n'imvune
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top