Siporo

Nyuma ya Ivan Minnaert, Rayon Sports yumvikanye n’undi mutoza

Nyuma ya Ivan Minnaert, Rayon Sports yumvikanye n’undi mutoza

Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumvikana n’umutoza Thierry Hitimana uburyo izamwishyura umwenda wari umaze imyaka 7.

Muri 2013 Rayon Sports ni bwo yatandukanye na Thierry Hitimana wari umutoza wungirije.

Uyu mutoza yaje kuyirega kwirukanwa binyuranyije n’amategeko aho yayishyuzaga amafaranga angana na miliyoni 6 n’ibihumbi 700 by’u Rwanda (6700,000 Frw).

Nyuma y’imyaka 7, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumvikana na Thierry Hitimana wari uhagarariwe n’umunyamategeko we, bumvikanye uburyo bazamwishyura aya mafaranga.

Amakuru avuga ko uyu mutoza yahise yishyurwa miliyoni 3.5 andi akazayahabwa mu meze ari imbere.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku munsi w’ejo yumvikanye n’umutoza Ivan Jacky Minnaert uburyo bazamwishyura umwenda we.

Rayon Sports yamaze kumvikana na Thierry Hitimana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top