Siporo

Nyuma yo gutandukana na KMC Migi yabonye ikipe nshya, Police FC na yo yazanye imbaraga ku isoko

Nyuma yo gutandukana na KMC Migi yabonye ikipe nshya, Police  FC na yo yazanye imbaraga ku isoko

Nyuma y’iminsi icecetse itavugwa ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda, Police FC yagezeho aho yahise isinyisha 3 ndetse igira na bo yongerera amasezerano.

Police FC iheruka gushyiraho ubuyobozi bushya ndetse n’umutoza mukuru Mashami Vincent, amakuru avuga ko urugendo rwo kwiyubaka yitegura shampiyona ya 2022-23 yarutangiye isinyisha Mugiraneza Jean Baptiste Migi.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati uheruka gutandukana na KMC FC yo muri Tanzania akaba yerekeje muri iyi kipe y’abshinzwe umutekano mu gihugu.

Si uyu gusa kuko nyuma yo gutakaza Usengimana Faustin werekeje muri Iraq, bikaba binavugwa ko izerekura Moussa Omar, Police FC yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bo mu mutima w’ubwugarizi ari bo Hakizimana Amani wari watangajwe n’ikipe ya Musanze FC ko yamaze kuyerekezamo ndetse na Rurangwa Mosi wakiniraga AS Kigali, buri umwe yasinye imyaka 2.

Police FC kandi yanamaze kongerera amasezerano y’imyaka 2, Rutanga Eric ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira na Sibomana Patrick Papy usatira anyuze ku mpande.

Migi yerekeje muri Police FC
Rurangwa Mosi yasinye imyaka 2 muri Police FC
Hakizimana Amani wakiniraga Bugesera FC yari yerekanywe na Musanze FC, gusa yaje kuyutera umugongo asinyira Police FC
Sibomana Patrick yongereye amasezerano y'imyaka 2 muri Police FC
Rutanga Eric na we yongereye amasezerano y'imyaka 2 muri Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top