Siporo

Nyuma yo kubenga rutahizamu Issa Bigirimana, Carine urukundo rugeze aharyoshye n’umuhanzi

Nyuma yo kubenga rutahizamu Issa Bigirimana,  Carine urukundo rugeze aharyoshye n’umuhanzi

Uwase Carine wahoze akundana na rutahizamu Issa Bigirimana urukundo rugeze aharyoshye na The Major wo muri Symphony Band.

Uyu mukobwa urukundo rwe na Issa rwavuzwe cyane muri 2019 ubwo yamwambikaga impeta ya fiançailles, muri Werurwe 2022, Bigirimana Issa ni bwo yeruriye ISIMBI ko batandukanye.

Uyu mukobwa akaba yarahise ajya mu rukundo na The Major uririmba muri Symphony Band.

Nubwo aba bombi bakunze kugira urukundo rwa bo ibanga hari igihe kigera rukabatamaza bitewe n’amagambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga.

Abinyujije kuri Instagram Story, The Major yifurije uyu mukobwa isabukuru nziza amushimira impinduka yazanye mu buzima bwe.

Ati "warakoze mu bihe byiza wazanye mu buzima bwanjye. Isabukuru nziza rukundo, ndakwifuriza ibyiza. Ndagukunda."

Amakuru avuga ko urukundo rw’aba bombi rumaze hafi umwaka, ni kenshi bagiye bakunda kugaragara bari kumwe basohokanye.

The Major yeruye ko bakundana
Ni kenshi bagiye bagaragara basohokanye
Carine Uwase asigaye ari mu rukundo na The Major
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top