Siporo

Nyuma yo kuva ku buyobozi bwa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yagiye kuruhukira mu Birunga n’umuryango we

Nyuma yo kuva ku buyobozi bwa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yagiye kuruhukira mu Birunga n’umuryango we

Nyuma y’uko avuye ku buyobozi bwa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yafashe umwanya atemberera muri Pariki y’Ibirunga mu rwego rwo kuruhura mu mutwe.

Ku wa 22 Nzeri 2020, nyuma y’ibibazo byinshi byari bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports, Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, rwafashe umwanzuro wo gusesa komite nyobozi ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate.

Uyu mugabo wari umaze umwaka umwe n’amezi make ayobora iyi kipe, yatangaje ko n’ubwo avuye ku buyobozi yishimira ko ibyo yaharaniye bigezweho n’ubwo adakomeje kuyobora iyi kipe, ngo yashakaga impinduka muri Rayon Sports.

Nyuma y’ibibazo bya Rayon Sports byatumaga rimwe na rimwe atanasinzira, yafashe umwanya atemberera muri Pariki y’Ibirunga gusura Ingagi.

Akaba yaragiyeyo ku munsi w’ejo aherkejwe n’umufasha we aho yavuze ko nta gitutu(stress) na gike ariho.

Mu mafoto yashyize hanze ari kumwe n’umufasha we muri Pariki y’Ibirunga, yaherekejwe n’amagambo agira ati“Iyo uri kumwe nazo zirishima nawe zikagushimisha. Nta gitutu na gike(0 stress).”

Sadate n'umufasha we batembereye mu Birunga gusura Ingagi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Fabrice fils
    Ku wa 1-10-2020

    President wacu enjoy kbs gusa ndagukunda

  • Fabrice fils
    Ku wa 1-10-2020

    President wacu enjoy kbs gusa ndagukunda

  • Tuyisenge Innocent
    Ku wa 1-10-2020

    Rayon sport nishake uburyo yashyirahamwe kagura Abakinnyi bakomeye

IZASOMWE CYANE

To Top