Siporo

Ole yasubije abibaza uzajya atera penaliti za Man U hagati ya Cristiano na Bruno

Ole yasubije abibaza uzajya atera penaliti za Man U hagati ya Cristiano na Bruno

Kuva Cristiano Ronaldo yasinyira Manchester United abantu batangiye kwibaza uzajya utera penaliti z’iyi kipe hagati ye na Bruno Fernandes wari usanganywe izi nshingano, umutoza Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko nta kibazo bizateza kuko ari we uzagena ugena uzitera.

Cristiano Ronaldo yavuye muri Manchester United (2009) ari we usanzwe atera penaliti z’iyi kipe, yagiye muri Real Madrid naho aba nimero ya mbere mu gutera penaliti, no muri Juventus biba uko.

Aje muri Manchester United hahise hibazwa niba uyu rutahizamu azambura izi nshingano Fernandes uzisangwanywe.

Ole Gunnar Solskjaer, umutoza wa Manchester United yavuze ko nta kibazo bizateza kuko yaganiriye n’aba bakinnyi bombi

Ati “nari mbizi ko icyo kizaza. Naganiriye n’abo bakinnyi babiri. Twabonye abakinnyi babiri nizera cyane ko batera penaliti, ni ibintu byiza.”

“Bazabimenya bitewe n’ibiganiro twagiranye, n’ikiganiro tuzajya tugirana imbere y’imikino uburyo tuzagikemura. Ninjye uzajya ugena ikiba. Uko ari babiri bazakomeza bakore ibyo basabwe gukora basabwe gutera penaliti.” Ole Gunnar Solskjaer

Yasoje agira ati “mfite Cristiano, Bruno na Marcus(…) ibi nabiganiriyeho nabo, bazi aho mpagaze. Bazi ko ari njye uhitamo utera penaliti mu gihe tuyibonye. Nta kibazo bizateza turi hano ngo dushakira intsinzi hamwe.”

Nyuma yo gusinyira ikipe ya Manchester United, nta gihindutse uyu munsi Cristiano Ronaldo araza kuba ayikinira umukino we wa mbere, ni umukino wa shampiyona iyi kipe uyu munsi iribusuremo Newcastle United.

Cristiano na Fernandes bose bakomoka muri Portugal, Ole yavuze ko ari we uzajya agena utera penaliti
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top