Siporo

Perezida Kagame yakiriye Patriots BBC(AMAFOTO)

Perezida Kagame yakiriye Patriots BBC(AMAFOTO)

Muri village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye ikipe ya Patriots BBC nyuma yo gusoza ku mwanya wa 4 muri Shampiyona Nyafurika ya Basketball(BAL).}}

Ku munsi w’ejo hashize nibwo iri rushanwa ryatangiye tariki ya 16 Gicurasi ryasojwe ryegukanwa n’ikipe ya Zamalek itsinze US Monastir ku mukino wa nyuma.

Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda yasoje ku mwanya wa 4 nyuma yo gutsindwa na Petro de Luanda mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3.

Uyu munsi Perezida Kagame akaba yakiriye iyi kipe muri Village Urugwiro aho yashimiye aba bakinnyi uko bitwaye n’ubwo abizi neza ko batishimiye kudatwara igikombe.

Ati"nashakaga kubashimira mwese uko mwitwaye muri BAL. Ndabizi mushobora kuba mutishimye kuko mutatwaye igikombe ariko byakabateye ishema, mwakishimiye ko hari abatewe ishema nawe."

Yakomeje avuga ko gutsinda no gutsindwa byose bibaho mu buzima ariko bikaba igihombo iyo intsinzwi ntacyo igufashije.

Ati"gutsinda no gutsindwa byose bigize ubuzima. Nutsindwa ntuzangize icyo gihombo kuko igihombo kiguha isomo ugomba kwiga. Niba hari inzira yatuma umera neza ni intsinzi."

Patriots yari mu itsinda A kumwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, GNBC yo muri Madagascar na US Monastir yo muri Tunisia.

Mu cyiciro cy’amatsinda Patriots BBC yatsinzwe na US Monastir gusa ihita igera muri 1/4 aho yahuye na Ferroviário de Maputo nayo iyikuramo igera muri 1/2 aho yatsindiwe na US Monastir yari yarayitsindiye no mu cyiciro cy’amatsinda.

Perezida Kagame yabwiye abakinnyi ba Patriots BBC ko gutsinda no gutsindwa bibaho mu buzima
Perezida Kagame yabwiye abakinnyi ba Patriots BBC ko gutsinda no gutsindwa bibaho mu buzima {JPEG}
Kapiteni Mugabe Aristide yavuze mu izina ry'abakinnyi
Bafashe ifoto y'urwibutso
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top