Siporo

Perezida Kagame yashimiye Arsenal

Perezida Kagame yashimiye Arsenal

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umufana ukomeye wa Arsenal yashimiye iyi kipe nyuma yo kwegukana igikombe cya 14 cya FA Cup.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatandatu ni bwo habaye umukino wa nyuma w’igikombe cya FA Cup mu Bwongereza.

Arsenal yari yasezereye Macnehster City muri 1/2 yahuye ku mukino wa nyuma na Chelsea yari yasezereye Manchester United.

Arsenal yaje kwegukana iki gikombe itsinze Chelsea ibitego 2-1, ni ibitego byose byatsinzwe na Pierre-Emerick Aubameyang ku munota wa 27 na 68.

Igitego cya Chelsea cyari cyatsinzwe na Christian Pulisic ku munota wa 5 w’umukino.

Perezida Kagame yashimiye Arsenal

Perezida Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Arsenal kuba yegukanye iki gikombe, kikaba igikombe cya 14 yegukanye.

Yagize ati"ni byiza, mwakoze Arsenal ku ntsinzi yari ikwiye kandi ikenewe yo gutwara FA CUP. Twe, abafana n’abakunzi turacyabafitiye icyizere…mu gihe kiri imbere reka dukomeze twihe intego yo kugera ku byisumbuye. Twabishobora."

Ni igikombe cya 14 cya FA Cup yegukanye mu mateka yayo, akaba ari na yo kipe ifite ibikombe byinshi aho ikurkiwe na Manchester United ifite 12.

Kwegukana iki gikombe Arsenal ikaba yahise ibona itike ya Europa League y’umwaka utaha, ni nyuma y’uko yari yasoje ku mwanya wa 8 muri shampiyona.

Arsenal yegukanye igikombe cya 14 cya FA Cup
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top