Siporo

Perezida Kagame yavuze imyaka amaze afana Arsenal, ibyo kuyivaho agashaka indi afana

Perezida Kagame yavuze imyaka amaze afana Arsenal, ibyo kuyivaho agashaka indi afana

Perezida Paul Kagame yahishuye ko amaze imyaka irenga 30 afana ikipe ya Arsenal bityo ko atayivaho kubera akantu gato cyane ko n’iyo yaba agiyeho itazatsinda buri gihe.

Perezida Kagame ni umwe mu bantu bagaragaza ko bakunda siporo bakanayishyigikira kandi bakanagira amarangamutima yo kuba bagira ikipe bafana.

Mu mupira w’amaguru ni umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, iyo yatsinzwe arababara kimwe n’abandi bafana bayo.

Iyi kipe itari mu bihe byiza, aherutse kugaragaza amarangamutima ye nyuma y’uko itsinzwe na Brentford FC mu mukino ufungura shampiyona, aho yavuze ko bikwiye guhinduka hakarebwa uburyo hubakwa ikipe ishoboye.

Mu kiganiro yagiranye na RBA ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri, ubwo umunyamakuru Barore yari umubajije niba azumvira inama z’abantu bamugiriye akava kuri Arsenal agashaka ikipe itsinda, yavuze ko Arsenal yayihisemo bitewe n’ibigwi byayo ndetse hashize imyaka irenga 30 bityo ko bitakunda.

Ati "Hari ibintu bibiri, Arsenal njya kuyihitamo kuba ikipe nkunda, hashize igihe kinini, igomba kuba irenze imyaka 30 cyangwa n’indi. Ifite amateka, ugiye kureba muri ariya makipe yose, ni imwe mu za mbere zabanje, irengeje imyaka 100 ariko banakinaga neza icyo gihe njya kuyifana, nkakunda abakinnyi bayirimo n’umukino wayo.”

Yahishuye kandi ko tweet nk’iriya atari ubwa mbere ayikoze kuko no muri 2011 yayikoze avuga ko hari ikigomba guhinduka.

Ati “Niba nibuka mu 2011 nabwo hari indi tweet nigeze gukora, indi ni iy’ejo bundi. Narebaga bitagenda neza, ndetse nza kuvuga nti hakwiye kugira igihinduka. Nti ntabwo nzi niba igihinduka ari abakinnyi, umutoza, nti ariko hagomba kugira igihinduka.”

Akantu gato ntabwo katuma ureka ikintu ukunda, urakomeza ukihangana byanaba ngombwa ugatanga inama.

Ati “Iyo ukunda ikintu ntabwo akantu gato kaba ugahera ko ukireka, n’aho wajya watsindwa, wahora uhindura se? Umuntu wese afite uburenganzira bwo kuvuga ngo ibi nafanaga, nakurikiranaga, ubu ndashaka iriya, ibyo ni uburenganzira bw’umuntu. Njye ntabwo ariko meze, niba naragikunze ndahendahenda, ndihangana, najya n’inama aho bibaye ngombwa bishoboka ariko ntabwo napfa kureka ikintu nakundaga kubera impamvu ngo ndahinduye kubera ko batsinzwe.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ubu n’ikipe ya Paris Saint Germain nayo asigaye ayikurikirana bitewe n’uko ifitanye ubufatanye n’u Rwanda bwo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri Visit Rwanda.

Kugeza ubu muri shampiyona y’u Bwongereza imaze gukinwa imikino 3, Arsenal iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 0.

Perezida Kagame yavuze ko atava kuri Arsenal
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top