Siporo

Perezida wa FERWAFA yeguye

Perezida wa FERWAFA yeguye

Nyuma y’imyaka 3 atorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene yeguye kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, Perezida wa FERWAFA Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ubwegure bwe ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA abamenyesha ko yeguye ku bushake bwe.

Yagize ati: "Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.’’

Muri iyi baruwa kandi Rtd Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA ikizere bamugiriye no ku bufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene yatorewe kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka 4 tariki ya 31 Werurwe 2018 atsinze Rurangirwa Louis ku manota 45 kuri 7.

Ubwo yatorwaga yavuze ko nibimunanira ibyo yiyemeje azegura akagenda agaha umwanya ababishoboye.

Icyo gihe yagize ati“Ubwo rero wubakira ku bihari ukongeraho bike ufite ukagaragaza icyo wabashije gukora. Buriya ikibazo cyabaho ni uko wananirwa unanijwe n’imikorere mibi yawe. Ninanizwa n’imikorere mibi yanjye nzegura rwose mvemo ariko ninkora bikagaragara ko hari ibyo ntagezeho ku mpamvu zitanturutseho, icyo gihe tuzafatanya n’abandi gushaka igisubizo.”

Bimwe mu byo yari yiyemeje ubwo yatorwaga, yavuze ko agomba gukorera mu mucyo, kwegera abahoze bakinira ikipe y’igihugu bakagira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Kimwe mu byo yashinjwe ku ngoma ye harimo kudaha umwanya iterambere ry’umupira w’abana n’imikorere itari myiza.

Perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen yeguye ku mwanya wa perezida wa FERWAFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top