Siporo

Perezida wa Rayon Sports hagati y’abakobwa ba Kigali Boss Babes, Luvumbu yinjira bidasanzwe k’Umunsi w’Igikundiro (AMAFOTO)

Perezida wa Rayon Sports hagati y’abakobwa ba Kigali Boss Babes, Luvumbu yinjira bidasanzwe k’Umunsi w’Igikundiro (AMAFOTO)

Uyu munsi wari Umunsi w’Igikundiro aho Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24 maze abakobwa bagize Kigali Boss Babes batungurana muri ibi birori.

Ni ibirori ngaruka mwaka, iby’uyu mwaka bikaba byabaye uyu munsi tariki ya 5 Kanama 2023 aho byabareye kuri Kigali Pelé Stadium.

Habaye ibikorwa bitandukanye birimo akarasisi k’abafana, kwerekana abafatanyabikorwa bazakorana n’iyi kipe n’ibindi.

Iyi kipe yari yazanye ibikombe yatwaye mu mwaka ushize w’imikino icy’Amahoro ndetse n’icya shampiyona y’abagore mu cyiciro cya kabiri cyatwawe n’ikipe y’abagore.

Abari muri Stade ntabwo bishwe n’irungu kuko basusurukijwe n’abarimo abanyeshuri bize umuziki ku Nyundo ndetse na DJ Selekta Faba.

Uretse aba kandi mu mukino hagati wahuje Rayon Sports na Kenya Police FC warangiye ari 0-0, abahanzi Ariel Wayz na Nemeye Platini basusurikije abafana bari muri Stade.

Umukinnyi Luvumbu Heritier Nzinga ukomoka muri DR Congo wahamagawe mbere y’abandi yatunguranye ubwo yari ahamagawe, aza mu modoka ifunguye hejuru aza suhuza abafana.

Mbere y’umukino wa gicuti Rayon Sports yakinnye na Kenya Police FC, bsmwe mu bagize itsinda rya Kigali Boss Babes (Alliah Cool, Christelle, Alicia na La Douce) batunguranye maze rizenguruka Stade mu mwambaro wa Rayon Sports basuhuza abafana ndetse banafata ifoto y’urwibutso na perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele.

Abakinnyi ba Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24 na nimero bazajya bambara

Rwatubyaye Abdul akaba kapiteni azajya yambara nimero 4, Héritier Luvumbu Nzinga (11), Hategekimana (13), Simon Tamale (24), Hakizimana Adolphe (22), Mitima Isaac (23), Nsabimana Aimable (15), Ganijuru Elie (16), Mucyo Junior Didier (14), Bugingo Hakim (3), Aruna Moussa Madjaliwa (8), Kanamugire Roger (26), Bavukure Ndekwe Felix (17), Mugisha François Master (25), Mbirizi Eri (6), Rahael Osalue (7), Iradukunda Pascal (12), Kalisa Rashid (28), Emmanuel Mvuyekure (18), Eric Ngendahimana (5), Tuyisenge Arsene (19), Moussa Esenu (20), Iraguha Hadji (29), Charles Baale (9), Ojera Joackiam (30), Youssef Rharb (10) Ishimwe Jackson Patrick (21) na Rudasingwa Prince (27)

Kigali Boss Babes yatunguranye k'Umunsi w'Igikundiro
Abakinnyi n'abatoza Rayon Sports yerekanye izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2023-24
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top