Siporo

Police FC izasezerera abakinnyi benshi, yageze ku isoko

Police FC izasezerera abakinnyi benshi, yageze ku isoko

Mu gihe habura imikino 3 gusa ngo shampiyona ya 2022-23 irangire, amwe mu makipe yageze ku isoko ashaka kongeramo amaraso mashya.

Police FC yamaze kuva mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona ikaba iri muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro ni umwe mu makipe yageze ku isoko mbere.

Iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu, bivugwa ko ibiganiro bigeze kure n’umukinnyi ufite izina rikomeye mu Rwanda.

Ku isonga hari umukinnyi wo hagati, Niyonzima Olivier Seif uri ku mpera z’amasezerano ye muri AS Kigali.

Amakuru avuga ko ibiganiro byarangiye ari ikibazo cy’igihe gusa kuko umutoza Mashami Vincent yamaze kuvuga ko ari we mukinnyi yifuza mu kibuga hagati kubakiraho ikipe ye.

Seif yinjiye muri AS Kigali muri Nzeri 2021 avuye muri APR FC yari yagezemo avuye muri Rayon Sports.

Iyi kipe kandi nubwo yageze ku ikosoko, bivugwa ko izasezerera abakinnyi benshi ikongera kugura bashya.

Mu bakinnyi bivugwa ko batazakomezanya n’iyi kipe barimo Mugiraneza Jean Baptiste Migi, umunyezamu Emery Mvuyekure, Habarurema Gahungu na we ni umunyezamu bashobora kumurekura, Twizerimana Martin Fabrice n’abandi aba bose bakaba bashinjwa umusaruro muke.

Seif mu muryango winjira muri AS Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top