Siporo

Police FC yahawe umuyobozi mushya

Police FC yahawe umuyobozi mushya

Munyantwali Alphose yagizwe umuyobozi wa Police FC asimbuye kuri uyu mwanya, Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahya Mugabo Kamunuga.

ACP Yahya Mugabo Kamunuga yari yagizwe umuyobozi wa Police FC muri Nyakanga 2022.

Akaba yari yungirijwe na ACP (Rtd) Bosco Rangira na Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana akaba ari nawe wari ushinzwe kugura abakinnyi.

Mu itangazo ubuyobozi bwa Police FC bwasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, bwavuze ko habaye impinduka mu ikipe ya Police FC aho Munyantwali Alphose yagizwe umuyobozi mukuri w’iyi kipe y’abashinzwe umutekano, azungirizwa na SP Regis Ruzindana.

CIP Obed Bikorimana, Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa Police FC, yavuze ko ari impinduka zigamije kubaka ikipe itanga umusaruro.

Ati “Izi mpinduka zigamije kongera imbaraga mu buyobozi no gukomeza kubaka ikipe itanga umusaruro.”

Munyantwali Alphose agizwe umuyobozi wa Police FC akaba yarigeze kubaho Guverineri w’Intara y’Amagepfo ndetse n’uw’Iburengerazuba.

Munyatwali akaba yarabayeho umusirikare, amashuri yisumbuye yayize mu iseminari nto yo ku Karubanda, akomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko, nyuma yaho yagiye kwimenyereza mu Rukiko rw’Arusha aranahakora, nyuma ayobora Akarere ka Nshiri, ahava ajya mu Karere ka Nyamagabe yavuye agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Munyantwali Alphose yagizwe umuyobozi wa Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top