Siporo

Police FC yanyagiye Muhazi United

Police FC yanyagiye Muhazi United

Police FC yabonye amanota 3 imbere ya Muhazi United mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25, ni nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-0.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Police FC yaje kwegukana amanota 3 nyuma y’igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Richard Bazombwa Kilongozi ku munota wa mbere w’umukino.

Muhazi United yagerageje kwishyura iki gitego ndetse ibona amahirwe ariko umunyezamu Patience ababera ibamba.

Police FC na yo yashatse igitego cy’umutekano, ku munota wa 83 Bigirimana Abedi ayitaindira icya kabiri, ku munota wa 85 Ani Elijah ashyiramo icya 3 maze umukino urangira ari 3-0.

Uko indi mikino y’umunsi wa 4 yagenze

Gasogi United 0-1 Rayon Sports
AS Kigali 0-0 Rutsiro FC
Amagaju 0-3 Musanze FC
Bugesera FC 1-1 Etincelles

Ku Cyumweru

Gorilla FC 1-0 Marines FC
Mukura VS 2-1 Vision FC

Ku wa Mbere

Police FC 1-0 Muhazi United

Igitego cya Kilongozi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top