Siporo

Police FC yasabye FERWAFA gukurikirana umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel kubera impamvu 3

Police FC yasabye FERWAFA gukurikirana umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel kubera impamvu 3

Police FC yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, isaba ko yakurikirana umusifuzi Uwikunda Samuel kubera amakosa 3 yakoze bigatuma itakaza umukino wa Rayon Sports.

Hari mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 muri Kigali Pelé Stadium warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-1.

Ni umukino Police FC itishimiye imisifurire y’umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel wasifuye uyu mukino.

Police FC ikaba yamaze kwandikira FERWAFA isaba ko uyu musifuzi yakurikiranwa akaryozwa amakosa yakoze kuri uyu mukino.

Mu ibaruwa yandikiye FERWAFA, Police FC ikaba yatanze impamvu zigera muri 3 agomba gukiranwa.

Yagize iti "Ngabonziza Pacifique yakorewe ikosa aho kurisifura [Uwikunda] agatanga ’avantage’ [kurekera umupira ikipe iwufite] kuri Rayon, iyo ’avantage’ ikaba yaravuyemo igitego."

"Kuba Police FC yarimwe penaliti kandi umukinnyi wayo Chukuma Odili yarategewe cyangwa yarakorewe ikosa mu mwanya aho bakwiriye gutanga penaliti."

"Kuba umukinnyi wa Police FC, Ndahiro Derrick yarahawe ikarita itukura umukino urangiye kandi nta kosa akoze, cyane ko atanegereye abasifuzi."

Police FC kandi yakomeje ivuga ko uyu musifuzi yari yateye ubwoba abakinnyi ba Police FC mbere y’umukino.

Iti "Umusifuzi yashyize iterabwoba ku bakinnyi ba Police FC mbere y’umukino kandi bitari ngombwa. Yababwiye mbere yo gutangira umukino ko icyo bakora cyose abaha amakarita kandi yakagombye gutegereza bagakora ayo makosa, akabona kubahana."

Basabye ko Uwikunda Samuel akurikiranwa nyuma y’uko iri shyirahamwe riheruka guhagarika abasifuzi babiri imikino 5 badasifura kubera amakosa bakoze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari wahuje APR FC na Police FC, abo ni Umutoni Aline na Mugabo Eric.

Police FC yasabye ko Uwikunda Samuel akurikiranwa

p

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top