Siporo

Rafael York yageze muri Sweden yataye Amavubi muri Kenya

Rafael York yageze muri Sweden yataye Amavubi muri Kenya

Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya AFC Eskilstuna muri Sweden, Rafael York yamaze kugera muri Sweden ni nyuma y’uko bageze muri Kenya akabwira abatoza ko ashaka gutaha akajya muri Sweden.

Ni umwe mu bakinnyi umutoza yitabaje ku mukino wa Mali ndetse yagombaga no kuzamukoresha ku mukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar aho u Rwanda ruzakina na Kenya ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo muri Kenya.

Amavubi yahagurutse mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu yerekeza muri Kenya, nyuma yo kugera muri Kenya amakuru ISIMBI yamenye ni uko York yahise abwira abatoza ko ashaka gusubira iwabo muri Sweden adakinnye umukino wa Kenya.

Ibi byatumye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abyuka afata indege imwerekeza muri Sweden asanzwe akina.

Hari ibyavuzwe ko haba habayeho kutumvikana na bamwe mu bakinnyi kubera kunenga ko Amavubi nta ba rutahizamu afite, kuba atarishimiye uburyo yahawe nimero 16 yari isanzwe ikinishwa na Sugira Ernest bibanje guteza impaka.

Ibi ariko si byo kuko amakuru ava muri Kenya ni uko nta mukinnyi n’umwe bigeze bavugana nabi.

Umwe mu bakinnyi yabwiye ISIMBI ati" nta mukinnyi bigeze bavugana nabi rwose ni ukubeshya, twabonye abyuka agenda ntituzi icyamujyanye."

Umwe mu bayobozi ba FERWAFA yemereye ISIMBI ko koko yagiye ariko nta mukinnyi bigeze bagirana ikibazo uretse kugera muri Kenya akavuga ko atazakina umukino wa Kenya akeneye gusubira muri Sweden gusa.

Si ubwa mbere uyu mukinnyi yaba agerageje gusa n’ushaka gukora igikorwa nk’iki kuko amakuru ISIMBI ifite yizewe ni uko muri Nzeri 2021 nyuma y’umukino we wa mbere yakiniye u Rwanda, aho rwatsinzwemo na Uganda 1-0, uyu musore utarishimiye uburyo yakinishijwemo ndetse no gusimburwa, nabwo yashatse guhatiriza ngo asubire muri Sweden adakinnye umukino wo kwishyura ariko ku bw’amahirwe yemera kuguma mu bandi.

Rafael York yamaze kugera muri Sweden
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Claude
    Ku wa 14-11-2021

    Rafael mwimurenganya rwose!! Buriya messi wamushyira mukipe itsindwa burimunsi akemera koko?? Murikumwibagiza umupira we gx!! Buriya nae arambiwe olle wurwanda(mashami)
    Muzane umutoza muzima murebe ko hataza nurenze yourk!!

  • Nkundabera cyprien
    Ku wa 14-11-2021

    Rwose mureke guhimbura umwana.Mashami azi neza ko yari afite ibibazo by,akaguru.Mashami amusaba gukina nabura 20 min akamusimbura.ntibyabaye ahubwo yakinnye 60 min bituma akaguru gakomeza kumera nabi.
    Byari kumara iki gukina agasigara mu kibuga!

IZASOMWE CYANE

To Top