Siporo

Rayon ngiye kuyambura ubusa muyirebe - KNC

Rayon ngiye kuyambura ubusa muyirebe - KNC

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yahize kwandagaza Rayon Sports mu mukino ufungura shampiyona.

Tariki ya 18 Kanama 2023 nibwo shampiyona ya 2023-24 izatangira, hazaba umukino umwe rukumbi wo Gasogi United izakiramo Rayon Sports.

Umuyobozi wa Gasogi United, KNC yavuze ko Rayon Sports itarabatsinze bafite ikipe yo mu cyiciro cya kabiri adatekereza ko yabatsinda ubu.

Ati "Mu mateka yacu ntabwo turatsindwa umukino wa mbere, iyo Rayon Sports twigeze guhura dufite n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ntekereza ko yagiye irira."

Yakomeje avuga ko Rayon Sports agomba kuyambika ubusa abantu bose bakayibona.

Ati "Ahubwo ikimbabaje ni kimwe ni uko mugiye kubona ubwambure bwa Rayon Sports, ubundi yabashukaga, tugiye kuyambura ubusa ku karubanda, twebwe icyo dushaka ni ukuyambura ubusa mukayibona neza muri ’noir blanc’ kuko ubu ifitemo ibibara iragenda ibashukashuka, ubu turashaka tuyibereke neza muyobona."

Mu mikino 9 imaze guhuza aya makipe, Rayon Sports imaze gutsindamo 5, banganya 3, Gasogi United itsinda 1.

KNC yahize kwambura ubusa Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top