Siporo

Rayon Sports ibura abakinnyi 8 irakira Musanze FC

Rayon Sports ibura abakinnyi 8 irakira Musanze FC

Rayon Sports yugarijwe n’ibibazo bitandukanye, irakira Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 16 isabwa gutsinda ku kabi n’akeza.

Ni umukino uribubere kuri Stade ya Muhanga uyu munsi saa 15h, wagombaga kuba warabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko ntibyakunda kubera ko iyi Stade harimo ibindi bikorwa by’akarere.

Impungenge ni nyinshi ku bakunzi b’iyi kipe bibaza niba bashobora kwikura imbere ya Musanze FC yabatsinze mu mukino ubanza.

Imvano y’izi mpungenge nta zindi ni ukuba iyi kipe ibura abakinnyi 8 bose bafite ubushobozi bwo kubanza mu kibuga.

Muri abo bakinnyi harimo abakinnyi batanu bafite ibibazo by’imvune nka myugariro ngenderwaho Ndizeye Samuel uheruka kubagwa, Mbirizi Eric iyo ari muzima abanza mu kibuga ubu na we arimo gukiruka "Meniscus", Tuyisenge Arsene( asanzwe ari umusimbura), Raphael Osalue uheruka kubagwa mu ivi yatangiye imyitozo ariko bivugwa ko atiteguye ndetse na Onana Léandre nyuma y’imvune yagize ku mukino wa Gasogi United yatangiye imyitozo ku munsi w’ejo hashize.

Aba bakinnyi biyongera kuri Nishimwe Blaise urwaye Malaria akaba amaze igihe adakora imyitozo.

Hari kandi Paul Were ukiri iwabo muri Kenya aho ataraza kubera hari ibyangombwa agishaka atarabona.

Héritier Nzinga Luvumbu, rutahizamu mushya Rayon Sports iheruka kugura na we ntabwo yifashishwa kuri uyu mukino kubera ko FIFA itarabaha uburenganzira bwo kwandikisha abakinnyi bashya bitewe n’uko bataragaraza ko bishyuye uwahoze ari umutoza wa yo wungirije, Daniel Ferreira.

Abandi bakinnyi bose barahari uretse Rwatubyaye Abdul ushidikanywaho ariko akaba amaze iminsi akora imyitozo yose aho yakize.

Gahunda y’umunsi wa 16

Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Mutarama 2023

Gorilla FC 2-3 Police FC (Stade Bugesera, 12:30)
Gasogi United 0-0 Kiyovu Sports (Stade Bugesera, 15:30)

Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Mutarama 2023

AS Kigali 3-0 Marines FC (Stade Bugesera, 15:00)
Espoir FC 0-1 Rwamagana City (Rusizi, 15:00)

Ku Cyumweru, tariki ya 22 Mutarama 2023

Rutsiro FC 0-1 Etincelles FC (Stade Umuganda, 15:00)
Bugesera FC 1-1 Sunrise FC (Stade Bugesera, 12:30)
APR FC 1-0 Mukura VS (Stade Bugesera, 15:30)

Ku wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023

Rayon Sports vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)

Rayon Sports igiye kwakira Musanze FC ibura abakinnyi benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top