Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko minsi ya vuba buzakora umwiherero n’abakinnyi kugira ngo bategure umwaka w’imikino wa 2020-2021 uzatangira mu mpera z’Ukwakira 2020.
Mu mezi 5 ashize, ikipe ya Rayon Sports yagiye ivugwamo ibibazo bitandukanye birimo n’iby’amikoro, imiyoborere itaravuzweho rumwe byatumye hari bamwe basa n’abitandukanyije n’iyi kipe bagaragaza ko badashyigikiye ubuyobozi buriho, bituma ibibazo bigenda bikura umunsi ku munsi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo hakwirakwiye inkuru y’uko mu mpera z’iki cyumweru ubuyobozi bwa Rayon Sports buzagirana umwiherero n’abakinnyi. Bamwe mu bakinnyi bakaba babwiye ISIMBI ko ayo makuru ntayo barabwirwa.
Mu kiganiro umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yagiranye na ISIMBI, yavuze ko uwo mwiherero wateguwe uhari ariko atari muri weekend nk’uko byavuzwe.
Yagize ati“ni igitekerezo cyaje COVID-19 irimo, ni byo rwose umwiherero urahari uzakorwa, tuzakora umwiherero n’abakinnyi, aho uzabera n’igihe ntabwo biratangazwa. Oya icyo ni ikinyoma ntabwo ari muri weekend.”
Biteganyijwe ko uyu mwiherero uzaganirwamo byinshi bitandukanye, ibabazo biri mu ikipe cyane iby’abakinnyi bafite n’uburyo byakemurwa.

Ibitekerezo