Siporo

Rayon Sports yasinye amasezerano yayihesheje imodoka 2

Rayon Sports yasinye amasezerano yayihesheje imodoka 2

Rayon Sports yamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye na Tom Transfers aho iyi kipe yahawe imodoka 2 zizajya zifashishwa mu bikorwa bya buri by’ikipe ya Rayon Sports.

Tom Transfers ni sosiyete icuruza ikanakodesha amamodoka mu Rwanda, igiye kwinjira mu masezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Rayon Sports.

Ni amasezerano yashizweho umukono ahagana saa 13h z’uyu munsi ku wa Mbere ku kicaro gikuru cya Tom Transfers giherereye Kicukiro.

Ibikubiye muri aya masezerano ni uko Rayon Sports yahawe imodoka 2 zizajya zifashishwa n’abakozi b’iyi kipe mu buzima bwa buri munsi zikaba zifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rayon Sports nayo ikazajya ibabamaza cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe no ku bibuga.

Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko bazakomeza kuganira ku buryo mu minsi iri imbere banayavugurura ku buryo bazabona n’imodoka izajya itwara abakinnyi kuko nayo bayikeneye cyane.

Basinye aya masezerano nyuma y’uko mu minsi ishize, iyi kipe yari yasinye amasezerano na Canal Plus.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top