Siporo

Rayon Sports igiye yemeje Robertinho nk’umutoza mushya

Rayon Sports igiye yemeje Robertinho nk’umutoza mushya

Mu masaha make Rayon Sports yatangaje Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo [Robertinho] nk’umutoza mukuru wa yo.

Rayon Sports yamaze kumvikana n’uyu mutoza wanditse amateka akayigeza muri 1/4 cya CAF Confederation Cup 2018.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi kigarika kuri ’Rayon Sports Week’ na ‘Rayon Sports Day’ iteganyijwe tariki ya 3 Kanama 2024 ni bwo natangaje uyu mutoza byitezwe ko azagera mu Rwanda ejo ku wa Kabiri mu ijoro.

Robertinho watoranyijwe kuzatoza Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2024-25 ni we wayihesheje igikombe cya shampiyona ya 2018-19 iheruka ndetse akaba ari na we wayigejeje muri 1/4 cya CAF COnfederation Cup.

Nyuma yo kuva muri Rayon Sports akaba yaranyuze muri Vipers SC yo muri Uganda ndetse na Simba SC zose akaba yarazigejeje mu mikino Nyafurika.

Robertinho yagarutse muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top