Siporo

Rayon Sports irateganya kugura abakinnyi 10, ikongerera amasezerano 7 ni mu gihe hari abazasezererwa

Rayon Sports irateganya kugura abakinnyi 10, ikongerera amasezerano 7 ni mu gihe hari abazasezererwa

Rayon Sports yamaze gutegura gahunda zose zijyanye n’isoko ryo kugura abakinnyi rya 2022-23, bakaba bakeneye abakinnyi 17 bazatwara miliyoni 185 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yabigaragarije mu nama nyunguranabitekerezo y’iyi kipe yabaye ku Cyumweru gishize tariki ya 1 Mata 2022.

Yagaragaje ko iyi kipe yifuza kugura umunyezamu umwe ndetse ikongerera amasezerano umwe mu bo ifite ugeze ku musozo w’amasezerano ye, aba bombi bakazatwara miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri ba myugariro ifite, 3 muri bo nibo bazongererwa amasezerano maze igure abandi 2, bateguye ingengo y’imari ya miliyoni 50.

Iteganya kugura abakina hagati 3 ikongerera amasezerano 1, bizayitwara miliyoni 55, abataha izamu izongerera amasezerano 2 maze igure 4 aho bazatwara miliyoni 65. Yose hamwe akaba miliyoni 185.

Uretse aba bakinnyi bazagurwa n’abazongererwa amasezerano, Rayon Sports byitezwe ko izarekura umubare munini w’abakinnyi bitewe n’umusaruro muke.

Muri aya mafaranga miliyoni 185, abakunzi ba Rayon Sports bakaba barahavuye bakusanyije miliyoni 43 zizafasha iyi kipe ku isoko ryo kugura abakinnyi.

Rayon Sports izashora miliyoni 185 ku isoko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top