Siporo

Umukino wa Rayon Sports wimuwe

Umukino wa Rayon Sports wimuwe

Umukino wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro uzahuza Rayon Sports na Intare FC ejo wakuwe kuri Stade ya Muhanga ushyirwa kuri Stade ya Bugesera.

Kuri gahunda byari biteganyijwe ko Rayon Sports izakira Intare FC ejo ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023 umukino ukazabera kuri Stade ya Muhanga.

Byaje guhurirana n’uko ejo muri iyo Stade hazaba harimo ibikorwa by’Akarere ka Muhanga aho izifashishwa mu kwizihiza umunsi w’abagore. Ni umunsi ngaruka mwaka uba buri tariki ya 8 Werurwe.

Rayon Sports ikaba yamenyeshejwe ko ejo Stade itazaboneka bakwiwe gushaka ahandi uyu mukino uzabera.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yabwiye ISIMBI ko batarafata umwanzuro w’aho uzabera.

Ati "Ntabwo turafata umwanzuro w’aho uzabera. I Muhanga byo ntibishoboka. "

Amakuru yamenye ni uko iyi kipe yamaze kubona Stade ya Bugesera ari ho iyi kipe izakirira Intare FC.

Umukino ubanza wabereye i Shyorongi, Rayon Sports yatsinze Intare FC 2-1.

Gahunda y’imikino yo kwishyura ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro

Ku wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023

Rwamagana City vs Esperance
Kiyovu Sports vs La Jeunesse
Mukura VS vs Rutsiro FC
Police FC vs Sunrise FC

Ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023

Rayon Sports vs Intare FC
APR FC vs Ivoire Olympique
Musanze FC vs Bugesera FC
Etincelles FC vs Marines FC

Rayon Sports izakirira Intare FC kuri Stade ya Bugesera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ab
    Ku wa 9-03-2023

    okay

IZASOMWE CYANE

To Top