Siporo

Rayon Sports mu ihurizo mbere yo guhura na Kiyovu Sports

Rayon Sports mu ihurizo mbere yo guhura na Kiyovu Sports

Harabura iminsi 2 gusa Rayon Sports igasura Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona, ni umukino igiye gukina yibasiwe n’imvune aho bamwe bashobora no kubagwa.

Amahirwe menshi ni uko uyu mukino uzaba ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo saa 18h, Rayon Sports izawukina idafite zimwe mu nkingi za mwamba ziyoboye na kapiteni Rwatubyaye Abdul, Mbirizi Eric na Raphael Osalue.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, Raphael Osalue ashobora no kubagwa bitewe n’imvune yagize.

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku mvune y’uyu mukinnyi nta gisubizo nyacyo batanze kuko wumvaga bashidikanya.

Gusa andi makuru avuga ko Raphael nyuma yo kunyuzwa mu cyuma basanze agomba kubagwa kugira ngo akire imvune yo mu ivi afite.

Nubwo izaba idafite Osalue Raphael izaba yagaruye mu kibuga Onana Léandre umaze iminsi akirutse imvune ndetse akaba ameze neza mu myitozo arimo akora cyane kugira ngo arebe ko umutoza yamugirira icyizere amukinishe kuri uyu mukino.

Osalue Raphael agomba kubagwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Maniraho j bosco
    Ku wa 10-11-2022

    Muzadushakire. Umikinyi wahoze akinira police uwimbabazi j poul

  • Mugisha pasifique
    Ku wa 9-11-2022

    Muzadushakire amakuru ya qeen cha

IZASOMWE CYANE

To Top