Siporo

Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsinze Etoile del’Est

Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsinze Etoile del’Est

Rayon Sports yasoje umukino ari abakinnyi 10, yatsinze Etoile del’Est 2-1bya Musa Esenu mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona.

Wari umukino wa mbere Rayon Sports yari igiye gukina nyuma yo gutandukana n’umutoza wayo Yamen Zelfani.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium iminota 10 ya mbere umupira wakinirwaga hagati cyane, nta kipe yari yakaremye amahirwe afatika.

Nyuma y’iyi minota Rayon Sports yatangiye gusatira cyane ariko abakinnyi barimo Musa Esenu na Ngendahimana Eric ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Ku munota wa 32 Rayon Sports yaje gufungura amazamu, ni igitego cyatsinzwe na Musa Esenu n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri.

Iyi kipe yakomeje kotsa igitutu ishaka igitego ndetse iza kukibona ku munota wa 43 cyatsinzwe na Musa Esenu nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Joackiam Ojera. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-0.

Ku munota wa 63 Mvuyekure Emmanuel yaje kubona ikarita itukura nyuma yo gukubita umupira umusifuzi.

Muri iyi minota Etoile del’Est yarimo ikinira cyane mu kibuga cya Rayon Sports ubona ishaka igitego ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonye bibanza kuba ikibazo. Ku munota wa 90, Gods Power Gabriel yatsindiye Etoile del’Est impozamarira maze umukino warangiye ari 2-1.

Uko imikino y’umunsi wa 6 yagenze

Ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023

Gorilla FC 2-2 Gasogi United
APR FC 1-1 Bugesera FC
Etincelles 3-0 Musanze FC (Mpaga)
Mukura VS 1-0 Sunrise FC

Ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023
Marines FC vs AS Kigali

Amagaju FC 1-1 Kiyovu Sports
Police FC 2-1 Muhazi United
Rayon Sports vs Etoile del’Est
Marines FC 0-1 AS Kigali

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top