Siporo

Rayon Sports yaciwe miliyoni 2

Rayon Sports yaciwe miliyoni 2

FERWAFA yamaze gufatira ibihano Rayon Sports bya miliyoni 2, Bugesera FC ibihumbi 500 na AS Muhanga ibihumbi 500, ni nyuma yo gusanga zararenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus mu mukino ufungura shampiyona zakinnye ku wa 4 Ukuboza 2020, ni mu gihe ba komiseri bayiyoboye bihanangirijwe.

Iyi ikaba ari imyanzuro yavuye muri Komisiyo y’Imyitwarire ya FERWAFA yateranye ku wa 13 no ku wa 18 Ukuboza 2020 yiga ku kibazo cy’amakipe n’abayobozi b’imikino (Match Commissioners) batashyize mu bikorwa uko bikwiye amabwiriza ya ‘‘FERWAFA Covid-19 Return to play guidelines‘‘ yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu marushanwa y’umupira w’amaguru by’umwihariko ibyarebanaga n’itangira rya Shampiyona y’icyciro cya mbere mu bagabo mu mwaka wa 2020-2021.

Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza ko hari amakipe 3 yishe amabwiriza nkana yo kwirinda iki cyorezo ari yo Rayon Sports, Bugesera FC na AS Muhanga kuko zakinnye umukino ufungura shampiyona zitapimishije abakinnyi bazo byanatumye shampiyona ihagarikwa.

Nyuma y’ubusesenguzi no kumva ibisobanuro by’abagaragaweho kutubahiriza ayo mabwiriza, Komisiyo y’imyitwarire yafashe ibyemezo bikurikira:

AS Muhanga: Komisiyo yemeje ko iyi kipe yakoze amakosa yo kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 mu mukino wayihuje na Etincelles FC ku wa 4 Ukuboza 2020 bityo Komisiyo itegeka AS Muhanga kwishyura ihazabu y’ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri. Amakuru avuga ko ubu muri AS Muhanga abanduye iki cyorezo ari 5.

Rayon Sports FC: Komisiyo yemeje ko Rayon Sports FC ihamwa n’amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 kandi ayo makosa yakoze akaba akomeje kugira ingaruka ku bitabiriye umukino wayihuje na Rutsiro FC bityo iyi kipe ikaba ihanishijwe kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri. Rayon Sports niyo kipe yagaragayemo umubare w’abakinnyi benshi banduye aho bagera kuri 13.

Bugesera FC: Komisiyo yasanze ikipe ya Bugesera FC yemera amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu mukino wayihuje na Espoir FC ku wa 4 Ukuboza 2020 ikaba yategetswe kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

Fungaroho Issa(yari komiseri ku mukino wa Etincelles na AS Muhanga): Komisiyo yasanze bwana FUNGAROHO Issa atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje AS Muhanga na Etincelles FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana FUNGAROHO Issa.

Twagirayezu Richard(yari komiseri ku mukino wa Espoir FC na Bugesera FC): Komisiyo yasanze bwana TWAGIRAYEZU Richard atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Espoir FC na Bugesera FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana TWAGIRAYEZU Richard.

Rwairasira François(yari komiseri ku mukino wa Rutsiro FC na Rayon Sports): Komisiyo yasanze bwana RWIRASIRA François atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Rutsiro FC na Rayon Sports FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba isanga harabayeho uburangare ku ruhande rw’uwo muyobozi w’umukino ikaba imuhanishije kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) yishyurwa mu gihe cy’amezi abiri.

Rayon Sports yahaniwe ko yakinnye umukino wa Rutsiro itapimishije abakinnyi
AS Muhanga yaciwe ibihumbi 500
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Cyprien
    Ku wa 23-12-2020

    Niyotsinangufi eregabacyaho amakoma izindise kozarwaye zikabeshya ngonimarariya kobatazihannye

IZASOMWE CYANE

To Top