Siporo

Rayon Sports yagaruye ikiganiro Rayon Time, abanyamakuru bazagikora

Rayon Sports yagaruye ikiganiro Rayon Time, abanyamakuru bazagikora

Rayon Sports yagaruye ikiganiro gitambukamo amakuru avuga kuri iyi kipe kizwi nka ’Rayon Time’ cyari kimaze imyaka 4 cyarahagaze.

Muri Mata 2020, ni bwo iki kiganiro cyatambukaga kuri Radio Isango Star cyahagaze, bitewe n’uko imikino mu Rwanda yari yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.

Ku bufutanye n’umuterankunga w’iyi kipe, Skol bamaze gufata umwanzuro wo kugarura iki kiganiro, kikaba kizatangira ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 13 Gicurasi 2024.

Nta cyahindutse n’ubundi kizongera kijye gitambuka kuri Radio Isango Star guhera saa 10h00’-11h00’.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iki kiganiro kizajya gikorwa n’abanyamakuru babiri bayobowe na Ngabo Roben usanzwe ari umuvugizi wa Rayon Sports ndetse na Wasili usanzwe ari umunyamakuru wa Radio10.

Muri iki kiganiro, kizajya kivugirwamo amakuru avugwa muri Rayon Sports y’abagabo n’abagore ndetse n’indi mishinga iyi kipe ifite mu rwego rwo kwiteza imbere.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nzayituriki ignas
    Ku wa 11-05-2024

    Birakwiyekorayon igura abakinnyi bakomeye basimbura abagiye kbx

  • Kava
    Ku wa 11-05-2024

    Tugitegereje turibenshi!

IZASOMWE CYANE

To Top