Siporo

Rayon Sports yakoze mu ijisho Kiyovu Sports

Rayon Sports yakoze mu ijisho Kiyovu Sports

Rayon Sports yamaze gusinyisha myugariro wakiniraga Kiyovu Sports, Nsabimana Aimable amasezerano y’umwaka umwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2023 nibwo uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yasinyiye Rayon Sports.

Nsabimana Aimable yari asigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sports akaba yarumvikanye n’iyi kipe iramurekura.

Gusa andi makuru avuga ko Kiyovu Sports yahaye uyu mukinnyi ibaruwa imurekura ababwira ko agiye gukina hanze y’u Rwanda none kuba asinye mu Rwanda bashobora kumugora.

Nsabimana Aimable yageze mu Ikipe y’Urucaca mu Ukwakira 2022. Ni nyuma y’aho yari yerekeje muri Jeddah SC yo muri Arabie Saoudite ariko ntibyakunda kubera ko iyi kipe itamuboneye ibyangombwa ku gihe bityo imusaba ko yakora imyitozo kugeza muri Mutarama 2023, we ahitamo kuvayo.

Muri Mutarama 2023 Nsabimana Aimable wari wabonye ikipe muri Libya mu ikipe ya Al Nasser yaje guhitamo kongera amasezerano muri Kiyovu Sports aho yongereye umwaka umwe n’igice akaba yari amazemo amezi 6.

Nsabimana Aimable yasinyiye Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top