Siporo

Rayon Sports yasinyishije Kevin Muhire na Luvumbu(AMAFOTO)

Rayon Sports yasinyishije Kevin Muhire na Luvumbu(AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha abakinnyi 2 barimo Muhire Kevin n’umukongomani, Héritier Luvumbu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo twabagejeho inkuru y’uko Rayon Sports yamaze kumvikana na Héritier Luvumbu ndetse ko ibiganiro bigeze kure na Muhire Kevin.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije aba bakinnyi.

Muhire Kevin bivugwa ko yatanzweho miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe kuko muri 2018 ajya gukina mu Misiri yari avuye muri Rayon Sports, ubu akaba yari mu ikipe ya Saham Club muri Oman ariko akaba yaraje mu Rwanda nyuma y’uko shampiyona muri Oman ihagaze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Héritier Luvumbu yakinaga mu gihugu cya Morocco aho yageze muri 2018 agiye mu ikipe ya AS FAR batandukanye muri 2019 akajya muri Youssoufia Berrechid nayo muri iki gihugu yakiniraga kugeza ubu, uyu mukinnyi kandi yakiniye Union SG yo mu Bubiligi na AS Vita Club y’iwabo muri DR Congo.

Kevin Muhire asinyira Rayon Sports
Kevin Muhire n'ubuyobozi bwa Rayon Sports
Kevin Muhire ashobora kuzambara 11
Luvumbu na Perezida wa Rayon Sports nyuma yo gusinya
Héritier Luvumbu n'ubuyobozi bwa Rayon Sports
Luvumbu yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Rayon
    Ku wa 24-04-2021

    Bazatikure igikona gusa abandi nibashaka babareke.

IZASOMWE CYANE

To Top