Siporo

Rayon Sports yatsinzwe na Police FC ikomeza guhunga igikombe (AMAFOTO)

Rayon Sports yatsinzwe na Police FC ikomeza guhunga igikombe (AMAFOTO)

Police FC yatsinze Rayon Sports ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 25 ikomeza gusa n’ijya kure y’igikombe.

Rayon Sports ni yo yari yakiriye Police FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23, ni umukino wabereye kuri Stade ya Muhanga.

Yari ifite amahirwe yo gutsinda uyu mukino ubundi ikaba yahita ifata APR FC ya mbere yari itarakina umukino wa yo na Bugesera uzaba ejo.

Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 15 gitsinzwe na Danny Usengimana, Paul Were yaje kucyishyura ku munota wa 23.

Ku munota wa 25, Hakizimana Muhadjiri yatsindiye Police FC igitego cya kabiri cyaje kwishyurwa na Musa Esenu ku munota wa 27. Amakipe yombi yaje kujya kuruhuka ari 2-2.

Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko bikomeza kugorana.

Akagozi ka Rayon kacitse ku munota wa 82 ubwo Ntirushwa Aime yatsindiraga Police FC icya 3, Kayitaba Jean Bosco yaje gushyiramo agashinguracumu ku munota wa kabiri w’inyongera. Umukino urangira ari 4-2.

Undi mukino AS Kigali yatsinze Mukura VS 1-0.

Kugeza ubu APR FC ni yo ya mbere n’amanota 49, Kiyovu Sports ifite 47, Rayon Sports ikagira 46.

Gahunda y’umunsi wa 25

Ku wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2023

Gorilla FC 1-1 Sunrise FC
Rutsiro FC 0-1 Rwamagana City

Ku wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023

Rayon Sports 2-= Police FC
AS Kigali 1-0 Mukura VS
Marines FC 4-1 Musanze FC

Ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2023

APR FC vs Bugesera FC
Etincelles FC vs Gasogi United
Espoir FC vs Kiyovu Sports

Police FC yatsinze Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • MUSA
    Ku wa 2-04-2023

    ariko abasesenguzi muzakurikirane ibitego byatsinzwe binyuze kuri Mitima isaac!myugariro kweri!bashobora kuba barya bitugukwaha!

  • Sembagare Peter
    Ku wa 2-04-2023

    Oohhhhh Rayooooon, ikipe yImana
    Muli kwiliza mutarahura numeana w, INTARE. Reka aze abereke amafuti mugira. Police yakoze akazi nimureke igikombe kijye mukabati aho ibindi bili. Aliko nkubu abanyamahanga mufite 10 babamaliye iki koko. Mufite amafarangs yo gupfa ubusa. Ayo mafaranga mufite mwayahaye APR mukareba abanyamahanga izana. Muligaragaje. Muzongera kwulira indege nyuma yimyaka 25

IZASOMWE CYANE

To Top