Siporo

Rayon Sports yatumijweho mu Rukiko Washington muri Amerika

Rayon Sports yatumijweho mu Rukiko Washington  muri Amerika

Rayon Sports yarezwe mu Rukiko i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kompanyi ya Nsejjere Sports kuba itarubahirije amasezerano y’imyaka 10 bagiranye.

Muri 2009 ni bwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano azarangira 2019 na Kompanyi ya Nsejjere Sports ya Isaac Mayanja yo kuzajya yambika ikipe no kuzana imyenda y’abafana bakayicuruza mu Rwanda.

Amasezerano yavugaga ko iyi kipe izajya yambara brand ya "Nsejjere Sports" na we akabaha imyambaro ku buntu ariko akemererwa gucuruza imyambaro y’abafana mu Rwanda ariko Rayon Sports ikagira ijanisha ibonaho.

Gusa ntabwo Rayon Sports yigeze igaragara yambaye iyi myambaro kuva basinyana aya masezererano.

Iyi Kompanyi ya Nsejjere Sports ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gutanga ikirego mu Rukiko rwa Washington D.C ndetse narwo rukaba rwaramaze kumenyesha Urukiko Rukuru rw’u Rwanda ko Rayon Sports yatumijweho mu rubanza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Olivier Gakwaya wari umunyamabanga wa Rayon Sports icyo gihe yayoborwaga na Munyabagisha, yemereye Fine FM ko iyi kompanyi ayizi ndetse n’aya masezerano yasinywe.

Ati "Ndayizi n’ayo masezerano yarasinywe yari ay’imyaka 10 (2009-2019), yavugaga ko tugomba kwambara iyo brand ye ya Nsejjere Sports ari yo brand Rayon Sports yagombaga gukoresha, yagombaga kwambika Rayon."

Gakwaya uakomeje avuga ko ibyo yari yiyemeje byamunaniye.

Ati "Ibintu byaramunaniye kandi Rayon Sports yagombaga gutangira shampiyona iyambaye ariko shampiyona itangira bitaraza, twahise tugura indi myenda kuko ikipe ntiyari gukina nta myambaro."

Yanavuze ko kandi habayeho ikibazo cy’uko yagiye akora imyambaro idahuye n’ibyo bifuza.

Ati "Ikindi kibazo cyabayeho ni mu byo yagombaga kutwambika, yagombaga kubanza kutwereka (sample) ibyo azazana tukabyemeza cyangwa tukabihakana. Hari ibyo yari yarakoze bidafite amabara ya Rayon Sports, bitariho ibirango bya Rayon Sports, tukabyanga noneho adusaba uburenganzira ko ibyo azanye yabigurisha Kampala, turamwandikira kuri email turamwemerera, twategereje ko akosora ibyo twamubwiye ariko turaheba, arabura ntitwamenye uko byagenze ariko ayo masezerano ahari, rero ntabwo twari gutegereza twashatse imyambaro twambara, twahise dushaka ubundi buryo, rero yishe amasezerano twagiranye."

Iyo ugerageje kubaza muri Rayon Sports, Komite Nyobozi iriho uyu munsi ivuga ko iby’aya makuru batarabimenya.

Rayon Sports yarezwe mu Rukiko rwa Washington D.C
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 4-11-2023

    Uru tuzarutsinda ye!

  • Sembagare peter
    Ku wa 4-11-2023

    Bayihane yumve ukuntu inka yumwami yaliye iryohera

  • Iradukunda Parfait
    Ku wa 3-11-2023

    Rayon sports yacu kabone naho bashaka nokuhimbira tuzakugwa inyuma.

  • Iradukunda Parfait
    Ku wa 3-11-2023

    Rayon sports yacu kabone naho bashaka nokuhimbira tuzakugwa inyuma.

  • Iradukunda Parfait
    Ku wa 3-11-2023

    Rayon sports yacu kabone naho bashaka nokuhimbira tuzakugwa inyuma.

To Top