Siporo

Rayon Sports yegukanye shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe

Rayon Sports yegukanye shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe

Rayon Spors WFC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore itsinze Indahangarwa WFC kuri Penaliti 4-3 nyuma y’uko bari banganyije 1-1.

Ni umukino wabaye ejo hashize aho iyi kipe yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere yatangiye ishaka igitego.

Iyi kipe yabanje kugorwa n’umunyezamu aho nko ku munota wa 5 yakuyemo umupira wari wabazwe wa Manizabayo.

Rayon Sports yari yashyize igitutu gikomeye kuri Indahangarwa yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Judith Atieno ku munota 22 nyuma yo gucomekerwa umupira mwiza ubundi akaroba Muhimpundu Diane, umunyezamu wa Indahangarwa. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Indahangarwa bakinaga imipira miremire, yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri ishaka kwishyura ndetse iza kubigeraho ku munota wa 60 ubwo Mushimiyimana Marie Claire yayishyuriraga ku ishoti rikomeye yatereye kure.

Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko umukino urangira ari 1-1 biba ngombwa ko bitabaza penaliti. Rayon Sports yaje kwegukana igikombe itsinze penaliti 4-3. Ikaba yasoje shampiyona y’icyiciro cya kabiri nta mukino itsinzwe.

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu bagore
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top