Siporo

Rayon Sports yemeje ko igiye kwakira abakinnyi batatu

Rayon Sports yemeje ko igiye kwakira abakinnyi batatu

Rayon Sports yemeje ko uyu munsi yakira abakinnyi babatu bashya barimo ba rutahizamu babiri ndetse n’umwe ukina mu bwugarizi.

Ibi umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yabigarutseho avuga ko bagerageje kubaka ikipe ikomeye.

Ati "Abakinnyi baje mwarababonye, byibuze tumaze gukina imikino 3 ya gicuti hari icyo mwabonye."

Yakomeje avuga ko uyu munsi ku wa Mbere bari buze kwakira abandi bakinnyi babatu barimo ba rutahizamu babiri.

Ati "Ku wa Mbere (uyu munsi) hazaza abandi 3. Haraza ba rutahizamu babiri ndetse hanze na myugariro umwe."

Yakomeje avuga ko abo ari bo bakinnyi basigaje kugurwa, gusa ngo nyuma y’uko umutoza akoresheje imyitozo akagaragaza ko hari imyanya irimo igihanga bashobora gusubira ku isoko.

Rayon Sports imaze gukina imikino 3 ya gicuti bananyije na Gorilla FC batsinda Musanze FC na Amagaju FC, ku wa Gatatu bakaba bazakina umukino wa gicuti na Muhazi United.

Rayon Sports irakira abakinnyi babatu uyu munsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top