Siporo

Rayon Sports yirukanye umutoza

Rayon Sports yirukanye umutoza

Rayon Sports yamaze gutandukana n’uwari umutoza w’abanyezamu, Samuel Mujabi Kawalya nyuma y’amezi 5.

Ni mu itangazo iyi kipe yanyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter aho yamushimiye ubwitange yagaragaje mu gihe bamaranye.

Yagize iti "uyu munsi Rayon Sports yatandukanye na Samuel Mujabi Kawalya wari umutoza w’abanyezamu. Warakoze ku mutahe wawe umutoza Sam. Amahirwe masa mu rugendo ruri imbere."

Samuel Mujabi Kawalya watoje amakipe nka Express, Mbarara City, Tooro United na Gaddafi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Uganda, ni umutoza w’Umugande wagizwe umutoza wa Rayon Sports muri Nyakanga 2023, akaba yarayitoje imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24.

Umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports yirukanywe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top