Siporo

Ibitavugwa! Ese koko RBA yabujijwe kwerekana Shampiyona irapfa na ’League’ miliyoni 20 gusa?

Ibitavugwa! Ese koko RBA yabujijwe kwerekana Shampiyona irapfa na ’League’ miliyoni 20 gusa?

Akanama k’Ubutegetsi ka Shampiyona y’u Rwanda, kamenyesheje Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ko amafaranga batanze bagura uburenganzira bwo kwerekana shampiyona adahagije ndetse ko baba banahagaze gukomeza kuyerekana.

Ejo hashize ku wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023 nibwo RBA na Rwanda Premier League bagombaga gusinyana amasezerano yo kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino 2023-24 ariko bikaba byimuwe.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa yabwiye ISIMBI ko impamvu byimuwe ari uko hari ibitaranozwa mu masezerano.

Ati “twarumvikanye igisigaye ni ugusinya, harimo gutegurwa amazezerano, ikiriho ntabwo bizaba muri iki cyumweru ariko ntabwo bizarenza ku wa Kabiri."

ISIMBI yaje kumenya amakuru ko impamvu batasinye ari uko bamwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League batemeye amafaranga RBA yatanze (Hadji avuga ko ari miliyoni 380 Frw) aho bayibwiye ko amafaranga make ari miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023 nibwo Mudaheranwa Yusufu yandikiye RBA ayimenyesha ko ubusabe bwabo batanze bwo kuba bagura kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bwanzwe kandi ko batabutanga munsi ya miliyoni 400.

Ati "hagendewe ku nama zahuje ababahagarariye n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, twagira ngo tubamenyeshe ko tutiteguye kwakira ubusabe ubwo ari bwo bwose buri munsi ya miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, guhabwa uburenganzira bwo kuyerekana yaba mu mashusho n’amajwi."

Yakomeje abamenyesha ko babaye bambuwe uburenganzira bwo kwerekana shampiyona uhereye ku munsi wa 5 wa shampiyona.

Ati "twagira ngo tubamenyeshe ko gusakaza (kwerekana) shampiyona mubaye muhagaritswe uhereye k’umunsi wa 5 wa shampiyona uteganyijwe guhera tariki ya 30 Nzeri 2023."

Ese koko ’Rwanda Premier League na RBA barapfa miliyoni 20?

Ukurikije ibivugwa bibaye ari byo, impande zombi ntabwo zakaaye zipfa miliyoni 20 yaba ari Rwanda Premier League ishobora gufunga ijisho rimwe ikayahara ariko na none na RBA si amafaranga menshi ku buryo itayongeraho.

Amakuru ahari avuga ko Miliyoni 380 umuyobozi w’Akanama k’Ubutegetsi yavuze mu itangazamakuru si yo Rwanda Broadcasting Agency (RBA) yatanze, bivugwa ko yabamenyesheje ko RBA yabona miliyoni 280 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

Hari igice kimwe cyayemeye muri aka kanama hakaba n’ikindi cyabiteye utwatsi ari nayo mpamvu umunsi wo gusinya amasezerano bawimuye ahubwo bakamenyesha RBA ko batasinya munsi ya miliyoni 400.

Bivugwa ko nubwo umwaka ushize w’imikino RBA yerekanaga shampiyona nta giceri na kimwe yishyuye aho bumvikanye na FERWAFA ko bazajya bagabana amafaranga yinjiye mu kwamamaza, aka kanama k’Ubutegetsi ka ’League’ kamenye ko FERWAFA hari amafaranga angana na miliyoni 400 yahawe na RBA nabo akaba ari yo bifuza.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-23, Shampiyona y’u Rwanda yatangiye kwigenga aho bazajya banayitegurira FERWAFA itabigizemo uruhare, bahisemo no guhita bayigurisha, ntibemera ibyo FERWAFA yumvikanye na RBA.

RBA yambuwe kwerekana shampiyona
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top