Siporo

REG BBC yatsinzwe umukino wa mbere

REG BBC yatsinzwe umukino wa mbere

REG BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League 2022, yatsinzwe umukino wa mbere na Dakar Université Club yo muri Sénégal amanota 92-86.

Wari umukino wa gatatu wa REG BBC wo mu Itsinda rya mbere “Sahara Conference” wabereye muri Dakar Arena ku wa Gatanu, imikino 2 ya mbere REG yari yayitsinze.

REG BBC yagowe cyane n’iminota ya mbere ndetse n’iya nyuma y’uyu mukino washoboraga gutuma bagera bahita babona itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda.

Agace ka mbere karangiye REG BBC ifite 16-19, yatsinze aka kabiri kuri 24-21, byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka ari 40-40.

Iyi kipe yo muri Sénégal yatsinze agace ka gatatu 24-21 ndetse itsinda n’aka nyuma kuri 28-25, isoza umukino ifite intsinzi ya 92-86.

Adama Diakhite wa DUC ni we witwaye neza muri uyu mukino aho yafashije ikipe ye kubona intsinzi ya mbere mu mikino itatu nyuma yo kwinjiza amanota 30 anasama imipira 10 yahushijwe n’abakinnyi ba REG BBC.

REG BBC izasubira mu kibuga ku wa Mbere, tariki ya 14 Werurwe 2022, ikina na US Monastir mu gihe izasoreza kuri Club Ferroviário da Beira ku wa Kabiri.

Nyuma y’imikino itatu imaze gukinwa, US Monastir iyoboye urutonde n’amanota atandatu, ikurikiwe na REG BBC ifite amanota atanu. CFV Beira, SLAC, DUC na AS Salé zose zifite amanota ane. Amakipe ane ya mbere ni yo azabona itike ya ¼.

REG BBC yatsinzwe umukino wa mbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top