Siporo

Rutahizamu w’Amavubi, Jacques Tuyisenge yarezwe muri FERWAFA

Rutahizamu w’Amavubi, Jacques Tuyisenge yarezwe muri FERWAFA

Nyuma y’imyaka 6, Niyibishaka Abraham yandikiye FERWAFA ayisaba kumurenganura umwana we Ananias Munyemana akabona ubutabera kubera gukubitwa n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jacques Tuyisenge.

Ni igikorwa cyabaye tariki 20 Mutarama 2014 kuri Stade Mumena ku mukino wari wahuje Police FC ari yo Jacques Tuyisenge yakiniraga na Esperance FC, ni umukino Police FC itsinze 2-1.

Nyuma y’uyu mukino uyu rutahizamu wakiniraga Police FC icyo gihe, yaje kugenda asanga aho uyu mwana witwa Ananias wari mu batoraguraga imipira ku kibuga kuri uwo mukino(ball boys), aramukubita amuziza ko ngo yatinzaga umukino, umwana byaje kumuviramo uburwayi.

Muri Gashyantare 2014 ubwo hari hashize ibyumweru bibiri umukino ubaye, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahannye Tuyisenge, acibwa amande y’ibihumbi 50 Frw no guhagarikwa imikino ine. Ibintu ubuyobozi bwa Police FC butishimiye aho bwavugaga ko umukinnyi yasabye imbabazi akanavuza umwana nk’uko yabisabwe.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa uyu mubyeyi yandikiye FERWAFA na yo ikayakira ku munsi w’ejo hashize tariki ya 27 Kanama, Niyibishaka Abraham yasabye FERWAFA kumukurikiranira ikirego yatanze muri FERWAFA 2014 ku ngoma ya Nzamwita Vincent De Gaulle asaba ko uyu mukinnyi amuvuriza umwana ariko ntibikorwe.

Ubwo Jacques Tuyisene yakubitaga uyu mwana

Muri iyi baruwa agaragaza ko ubwo yatangaga ikirego aho kugiikurikirana uwari perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle yahise Afande Mayira Jean De Dieu wari umunyamabanga wa Police FC amubwira ko babareze, Mayira yahise amuhamagaza ku biro ya Polisi Kacyiru.

Yagezeyo ngo babanza kumubwira nabi bamubaza impamvu yihutiye kujya muri FERWAFA atabahereyeho, gusa bamwijeje ko bazamufasha kuvuza umwana ariko ntibyakunda, ku munsi wakurikiyeho yatunguwe no kumva kuri Radio, Afande Mayira avuga ko batanze ibikenewe byose kugira ngo umwana avuzwe, yagerageje kujya kunyomaza iyi nkuru kuri iyo radio bamubwira ko bitashoboka ko byabagiraho inguraka, ajya ku y’indi Radio na bwo abwirwa ko bitashoboka.

Uyu mubyeyi yaje gusanga ngo nta kindi gishoboka uretse gutegereza ingoma ya De Gaulle ikavaho akazasaba abazamusimbura kubikurikirana, ngo baje guhura n’ikibazo cy’uko uyu mukinnyi yahise ajya gukina hanze, ingoma ya De Gaulle ivaho akina hanze y’u Rwanda yanaza akaza aje mu ikipe y’igihugu bagasanga batatanga ikirego kuko byaba ari ukuvanga.

Polisi yaje kumubuza gukubita umwana

Akaba avuga ko nyuma yo kumenya ko yatandukanye n’ikipe ye yo muri Angola ndetse ubu akaba ari mu Rwanda, bifuza ko FERWAFA yabafasha gukemura iki kibazo bakabona ubutabera bakishyurwa amafaranga bavuje uyu mwana ndetse bagahabwa n’impozamarira kugira ngo bibere n’abandi isomo.

Ashimangira ko kuva Jacques yakubita uyu mwana atigeze ashaka no kumenya uko umwana abayeho niba yaranakize, ngo aheruka amukubita gusa.

ISIMBI yagerageje kuvugisha Jacques Tuyisenge kuri iki kibazo ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa, mu gihe yaboneka tuzabagezaho icyo abivugaho.

Ibaruwa se w’umwana yandikiye FERWAFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • lll
    Ku wa 3-09-2020

    kkkk

  • rubarara jonh
    Ku wa 28-08-2020

    Uyu mubyeyi ushaka kuzura akaboze nyuma yimyaka 6 nibwo yibutse kuregera ikubitwa ryumwnaa we abastar nabo bagorwa bagorwa,ubwo arashaka amaronko kuri tuyisenge,ese ko tuzi ko icyaha cya jenoside aricyo kidasaza,nayo mahomvo aracyafite agaciro koko

  • NDIKUBWIMANA Alphonse
    Ku wa 28-08-2020

    Mwavuze ko ari nyuma y’imyaka 6. None mutangiye muvuga ko igikorwa cyabaye taliki 20 Mutarama 2020.
    Ubwo ukuri kurimo ni ukuhe?

  • NDIKUBWIMANA Alphonse
    Ku wa 28-08-2020

    Mwavuze ko ari nyuma y’imyaka 6. None mutangiye muvuga ko igikorwa cyabaye taliki 20 Mutarama 2020.
    Ubwo ukuri kurimo ni ukuhe?

IZASOMWE CYANE

To Top