Rutahizamu wa Rayon Sports akigera mu Rwanda yahaye ubutumwa Omborenga Fitina
Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yatijwe na URA FC, Joackiam Ojera yageze mu Rwanda aho yavuze ko yumva yifuza kongera guhura na Omborenga Fitina.
Mu ijoro ryakeye ni bwo uyu mukinnyi ukina ku mpande asatira yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Uyu mukinnyi akaba yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kuza gukina muri Rayon Sports aho aje kuyifasha kwegukana ibikombe ndetse no kwitwara neza mu mikino Nyafurika.
Abajijwe niba hari abakinnyi b’abanyarwanda yaba azi, yavuze ko yibuka nimero 2 [Omborenga Fitina] wari umufashe muri CHAN 2021 aho amakipe yombi yanganyije 0-0, ngo yakunze uburyo akina akaba yakwishimira kongera guhura na we bahanganye.
Ati "Ndibuka nimero 2 wari umfashe mu ikipe y’igihugu muri CHAN, umusore muremure ntabwo nibuka izina rye neza, nakunze uburyo akina nakwishimira kongera guhura na we."
Nta gihindutse bakaba bazahura tariki ya 12 Gashyantare 2023 mu gihe abatoza b’amakipe yombi bazaba babagiriye icyizere.
Ojera Joackiam akaba aje gufasha Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23.
Kuva 2019 yakiniye ikipe ya URA FC imikino 60 ayitsindira ibitego 6 gusa.
Ibitekerezo
Ntezimana
Ku wa 11-03-2023Azabikoraneza ndakwemera 4
Ntezimana
Ku wa 11-03-2023Azabikoraneza ndakwemera 4
Shema David iranz
Ku wa 31-01-2023Turabemera