Siporo

Rutahizamu wagoye Bakame atazapfa kwibagirwa

Rutahizamu wagoye Bakame atazapfa kwibagirwa

Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame, avuga ko mu myaka amaze mu kibuga akina muri shampiyona y’u Rwanda, rutahizamu wamuteye ubwoba ari Bokota Kamana Labama.

Bakame yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda muri 2007 ahereye muri Atraco FC, kugeza uyu munsi avuga ko rutahizamu wamugoye ari Bokota Kamana Labama wageze mu Rwanda 2008 aje muri Rayon Sports.

“Rutahizamu wangoye cyane ntazibagirwa, navuga ko ari Bokota [Kamana Labama], ni we rutahizamu waje ari hejuru kandi ahera ku ruhande amakipe yose ayabonamo ibitego. Ni we rutahizamu twajyaga guhura mfite impungenge.” Bakame aganira n’ikinyamakuru ISIMBI

Bokota yageze mu Rwanda 2008 aje muri Rayon Sports, icyo gihe Bakame yakiniraga ikipe ya Atraco FC. Umwaka wakurikiyeho wa 2009-10 aba bakinnyi bombi baje guhurira muri APR FC kuko yahise ibagura.

Labama yayikiniye umwaka umwe ahita asubira iwabo muri DR Congo akinira amakipe nka Les Stars na DCMP mbere y’uko muri 2012 agaruka muri Rayon Sports, icyo gihe Bakame yari akiri muri APR FC.

Yayikiniye umwaka umwe ahita ajya muri Kiyovu Sports aho yabisikanye na Bakame wahise werekeza muri Rayon Sports.

Kiyovu Sports yayikiniye imyaka 2 asubira muri DR Congo aca no muri Uganda akaba yaragarutse mu Rwanda 2018 aje gukinira ikipe ya Musanze FC.

Bakame avuga ko Bokota ari we rutahizamu wamuteraga ubwoba
Bokota ni we rutahizamu yatinyaga, gusa si we wenyine kuko yari umukinnyi wagutsindaga isaha n'isaha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top